“Agaciro Fashion Gala 2025” Igiye Guhuriza Hamwe Abanyamideli N’abahanga Mu Myambaro
Sosiyete ya Ozone Entertainment ku bufatanye na NAF Model Empire yatangaje ko igiye gutegura ibirori bikomeye by’imideli bizahuza abanyamideli batandukanye mu Rwanda. Ibyo birori byiswe “Agaciro Fashion Gala 2025” bizabera muri Centric Hotel ku wa 15 Ugushyingo 2025.
Nk’uko abategura babivuga, intego nyamukuru y’ibi birori ni ukwizihiza umurage nyafurika, ubuhanzi n’agaciro k’umuntu. Augustin Hategekimana, umwe mu bari kubitegura, yavuze ko iki gikorwa kizibanda ku nsanganyamatsiko yo “Kwizihiza Umurage n’Ubuhanzi Nyarafurika” hagamijwe kumenyekanisha ubuhanga bw’abanyamideli b’Abanyafurika no kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Uretse imideli izamurikwa, hazerekanwamo n’afilime yiswe “Threads of Africa: Behind the Runway”, izasobanura intego n’ubutumwa bw’ibi birori. Abanyamideli 30 batoranyijwe bazatambuka bambaye imyambaro y’abahanga batandukanye barimo Lii Collection, Debarakat wo muri RDC, Ibrah Designer na Tim’s Arts Collection.
Kwinjira muri “Agaciro Fashion Gala 2025” bizaba ari amafaranga 5,000 Rwf mu myanya isanzwe na 10,000 Rwf muri VIP. Ibi birori byitezweho kuba urubuga rwo kumenyekanisha impano nshya no kugaragaza ishema ry’ubuhanzi nyafurika.
