“Tuzaririmba” Indirimbo nshya ya Salem Choir ADEPR Kabuga ije guhumuriza abakristo bagategereje Yesu
Korali Salem yo muri ADEPR Kabuga yongeye kwerekana urukundo ifitiye umurimo w’Imana n’abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana, isohora indirimbo nshya “Tuzaririmba”, imaze iminsi mike igeze hanze ariko ikaba imaze gufasha imitima ya benshi mu bakunda guhimbaza Imana binyuze mu muziki.
“Tuzaririmba” ni indirimbo yuzuye ubutumwa bw’ihumure n’icyizere mu bugingo bw’abizera, ibibutsa ko Yesu ari bugufi kandi ko igihe azagarukira azasanga abizera bari maso, bahora bamwiteguye. Mu magambo yayo aryoheye umutima, Korali Salem ikangurira abizera kwihangana mu mibabaro, bakabwirana ko agahinda kose kazashira nibabona Yesu agarutse.
Indirimbo igaruka cyane ku byiringiro by’abizera, bategereje umunsi mukuru wo gusanganira Umwami Yesu. Hari aho igira iti: “Tuzaririmba dutere hejuru nitubona Yesu agarutse,
Tuzabyina nk’inyana zivuye mu ruhongore nitubona Yesu agarutse.”
Aha Korali ishimangira ibyishimo n’impinduka zikomeye zizaba ku munsi wo kugaruka kwa Kristo, umunsi wo kuruhuka burundu ku mibabaro yo muri iyi si. Indirimbo inavuga ku ntsinzi Kristo yaboneye ku musaraba bati: “Uwambitse ikamba ry’amahwa, agaterwa icumu mu rubavu, niwe wiyiziye…
No muri za nkovu zo mu biganza, izo yatewe no kuducungura niwe wiyiziye.”
Ni amagambo ashimangira ko uru rugendo rwo kwizera rufite ishingiro rikomeye amaraso ya Yesu yamenetse kugira ngo abantu bakizwe.
Salem Choir ni imwe mu makorali akomeye mu Itorero ADEPR, izwiho indirimbo zifite ubutumwa bukomeye butuma imitima ihabwa ibyiringiro n’ihumure. Abakristo benshi bayikunda kubera uburyo bw’umwuka n’ubuhanga bishyira mu bihangano byayo.
Indirimbo “Tuzaririmba” nayo ikomeje kwerekana ko iyi Korali ifite intego yo gukomeza kuzana impinduka nziza mu mitima y’abumva ubutumwa bwiza, binyuze mu ndirimbo.
Icyo ushobora gutekereza nyuma yo kuyumva
Ushobora kwibaza:
- Ese mpagaze mu kuri kuzatuma nzabona Yesu agarutse?
- Ese nzihangana mu mibabaro? Nibwirana aya magambo y’ukuri nk’uko indirimbo ibivuga?
- Ese kwitegura kugaruka kwa Yesu ni umuco ubaho wa buri munsi wanjye?
Indirimbo “Tuzaririmba” iraguha umwanya wo kwisuzuma no kongera gushyira imbere Ijambo ry’Imana.
