VAR igiye gutangira gukoreshwa muri ruhago y’u  Rwanda
1 min read

VAR igiye gutangira gukoreshwa muri ruhago y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA,  ryateguje ko muri Gashyantare 2026 rizatangira gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire, rizwi nka Video Assistant Referee(VAR) mu rwego rwo gukemura impaka zikunze guterwa n’imisifurire muri shampiyona no mu yindi mikino.

Ibi byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Abajijwe ku kibazo cy’imisifurire kimaze iminsi kigaragara cyane muri shampiyona, hari n’abamaze iminsi bazahagiritswe by’agateganyo. Yagize ati ko muri karere kacu ishami rya VAR riri muri Tanzania, ariko nta kohereza abasifuzi babiri muri 200 bizakorwa.

Yavuze ko hazasabwa ko itsinda riri muri Tanzania rizaza no mu Rwanda kugira ngo bahugure benshi. Yakomeje agira ati ko imikino ibanza izageragezwa hifashishijwe VAR kugira ngo bazatangire kuyikoresha mu mikino yo kwishyura, ndetse muri gahunda bafite harimo no gukoresha neza VAR muri shampiyona itaha.

Yavuze ko bari mu mavugurura y’abasifuzi ku buryo mu mikino yo kwishyura muri Gashyantare bazaba bafite VAR ibafasha.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa Gatanu, hamaze guhagarikwa abasifuzi batatu kubera amakosa bakomeje gukora mu mikino bafataga basifuye.

Iyi gahunda igamije kunoza imisifurire no guca impaka zishingiye ku makosa y’abasifuzi, bityo ikazafasha mu gutanga imikino ifite ubunyamwuga kandi itabangamira abakinnyi n’amakipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *