Lionel Messi yagaragaje intandaro yokongera amasezerano muri Inter Miami
1 min read

Lionel Messi yagaragaje intandaro yokongera amasezerano muri Inter Miami

Umunyabigwi mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi, Lionel Messi ukomoka mu gihugu cya Argentina yavuze impamvu yongeye amasezerano mu ikipe ya Inter Miami yo kugeza mu mwaka 2028.

Messi ubwo yaganiraga na NBC News yavuze ko ari icyemezo cyamworoheye gufata kubera ukuntu yishimye muri iyi kipe ya Inter Miami.

Umunyabigwi mu mateka y’Umupira w’Amaguru ku Isi, Lionel Messi ukomoka mu gihugu cya Argentina yavuze impamvu yongeye amasezerano mu ikipe ya Inter Miami yo kugeza 2028 abakinira.

Messi ubwo yaganiraga na NBC News yavuze ko ari icyemezo cyamworoheye gufata kubera ukuntu yishimye muri iyi kipe ya Inter Miami.

Yagize Ati “Mpora mbivuga ko mfata ibyemezo bitewe n’Uko mba meze umunsi ku munsi, Uko mba meze mu bigaragara ndetse n’Uko meze mu mutwe, Niba nakomeza gukina ndetse no gukomeza kuba umwe mu bagize ikipe, Mu by’Ukuri meze neza mu gihe maze hano, Nishimiye kuba muri Miami njye n’Umuryango Wanjye.”

Lionel Messi aherutse gusinya amasezerano yongera ayo yari afite, Kuri Freedom Stadium niho uwo muhango wabereye, Mu mwaka wa 2026 nibwo ayo masezerano mashya azatangira gushyirwa mu bikorwa kugeza 2028.

Messi amaze gukina imikino 83 muri Inter Miami aho amaze gutsinda ibitego 73, Ubu amaze gutanga imipira yavuyemo ibitego 37, Yafashije Iyi kipe ubu bari gukina imikino ya kampara Mpaka ‘Playoff’ Kandi Messi aheruka no guhabwa igihembo cy’Umukinnyi watsinze byinshi muri Major League Soccer.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *