Apostle Paul Gitwaza yarambitse ibiganza kuri Prophet Ernest Nyirindekwe
Apostle Paul Gitwaza Yarambitse Ibiganza kuri Prophet Ernest Nyirindekwe, amusukaho amavuta menshi. Inkuru yasakaye ku mbugankoranyambaga byumwihariko Instagram ya Prophet Ernest Nyirindekwe igaragaza ibyishimo bidasanzwe bye nyuma yo kurambikwa ibiganza na Apostle Paul Gitwaza Apostle Paul Gitwaza ubwo yarari kwigisha ijambo ry’Imana mu rusengero rwari rwuzuye abantu benshi barimo baramya Imana, hagaragayemo igikorwa cyihariye cyateye benshi ibyishimo.
Prophet Ernest Nyirindekwe ahamya ko afata Apostle Paul Gitwaza nk’umubyeyi we kandi ko yishimira kwigira ku birenge bye
Apostle Paul Gitwaza yarambitse ibiganza kuri Prophet Ernest Nyirindekwe, umuyobozi n’umuhanuzi uyobora Elayono Pentecost Blessing Church (EPBC) ifite icyicaro i Kigali.Prophet Ernest, uzwi cyane mu butumwa bwe bw’ubuhanuzi n’ibiterane by’ububyutse akora mu Rwanda no mu mahanga, yatangaje ko ari umugisha ukomeye kwigira ku birenge by’umubyeyi nk’uko yabivuze mu magambo ye, ati: “Ni umugisha kwigira ku birenge by’umubyeyi, intumwa y’Imana Apostle Paul Gitwaza.”
Prophet Ernest Nyirindekwe yuzuye ibyishimo byinshi nyuma yo kurambikwa ibiganza na Apostle Paul Gitwaza

Mu gihe Apostle Paul Gitwaza yari ari kwigisha, yahamagaye Prophet Ernest amusaba gusangiza abari aho uko yakiriye inyigisho yatanze, maze uyu muhanuzi agaragaza ko ari ubwambere yumvise ubutumwa bufite imbaraga nk’ubwo. Ibi byatumye Gitwaza amurambikaho ibiganza, igikorwa cyafashwe nko kwimikwa no gusigirwa kuba igikoresho cy’Imana mu buryo budasanzwe. Ukurikije inyigisho za Bibiliya, igikorwa cyo kurambika ibiganza gifite ibisobanuro bikomeye mu buzima bw’umukristo.
Kirimo guha umuntu ubutware, ubwenge, kumusukaho amavuta y’umwuka w’Imana, ndetse no kumuvana mu nzitizi zimwe na zimwe kugira ngo azamurwe ku rwego rwo hejuru mu murimo w’Imana.Prophet Ernest Nyirindekwe yashimiye cyane Apostle Paul Gitwaza ku rukundo amugaragariza, avuga ko ari ishema gukurira no kwigira ku bantu b’Imana bafite ubunararibonye. Yongeyeho ko azakomeza gukorera Imana mu kuri ashingiye ku inyigisho akura kuri Gitwaza.Uyu muhango wagaragaje ubusabane hagati y’abakozi b’Imana , abakirisitu batandukanye babonye ko ari ikimenyetso cy’ubumwe, gukomeza umurimo w’Imana no gushyigikirana mu mwuka w’urukundo n’ugukiranuka bikwiye kuranga abahamagawe n’Imana muri iki gihe ngo babe abakozi bayo yishimira.
