Ishyirahamwe rya ruhago muri Turkey ryatahuye abasifuzi 571 bishoye mu bikorwa byo gutega
1 min read

Ishyirahamwe rya ruhago muri Turkey ryatahuye abasifuzi 571 bishoye mu bikorwa byo gutega

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turukiya (TFF) ryatangaje ko rigiye gutangiza iperereza n’ibihano bikomeye nyuma yo gusanga benshi mu basifura imikino ya shampiyona y’iki gihugu bafite konti zo gukina imikino y’amahirwe (betting).

Nyuma y’ubushakashatsi bwamaze imyaka itanu, TFF yatangaje ko mu basifuzi  571 bakoraga ku rwego rw’igihugu, 371 bafite konti zo gutega ku mikino, kandi muri bo 152 bakaba baragaragaye bakina kenshi kandi igitangaje bagatega ku mukino ya shampiyona basifuraga.

Biratangaje ko hari umwe wagerageje gukina inshuro zisaga 18,000, mu gihe abandi 42 bakinnye imikino irenga ibihumbi.

Perezida wa TFF, Ibrahim Ethem Haciosmanoglu, yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Istanbul, avuga ko uru rutonde rurimo abasifuzi barindwi n’ababungirije 15 bakoreraga mu byiciro bibiri bya mbere bya shampiyona, ndetse n’abandi 130 bo mu byiciro byo hasi.

Aho Haciosmanoglu yagize ati : “Ibi biradufasha kugeza umupira wa Turukiya  aho ukwiriye kuba, tugomba gutunganya buri kintu cyose cyanduza isura yawo,”.

Yongeyeho ko abagaragaweho n’iki kibazo bazashyikirizwa akanama k’imyitwarire ka TFF kugira ngo bahanwe hakurikijwe amategeko.

Amategeko ya TFF ndetse n’ay’andi mashyirahamwe mpuzamahanga akuriye umupira w’amaguru nka FIFA na UEFA abuza abasifuzi gutega ku mikino y’amahirwe.

Ubirenzeho ashobora guhagarikwa umwaka wose, cyangwa se agahanishwa amande angana na 100,000 by’amafaranga y’u Busuwisi ndetse akanahagarikwa imyaka itatu mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru.

Amakipe akomeye nka Beşiktaş na Trabzonspor yakiriye iyi nkuru nk’amahirwe yo gutangira bushya umupira usukuye, mu gihe Perezida wa Fenerbahçe, Sadettin Saran, yavuze ko nubwo ari inkuru iteye agahinda, ari intangiriro nziza yo kugarura icyizere.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kuba ari intangiriro y’igihe gishya muri ruhago ya Turukiya, ikunze kurangwamo n’amakimbirane ahanini aba ashingiye ku makosa y’abasifuzi mu kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *