Rutahizamu Djibril Ouattara yakirutse uburwayi yari amaranye igihe
2 mins read

Rutahizamu Djibril Ouattara yakirutse uburwayi yari amaranye igihe

Rutahizamu w’umunya-Burkina Faso ukinira APR FC, Cheikh Djibril Ouattara, yatangaje ko ameze neza nyuma yo gukira burundu indwara yo kuzana amazi mu bihaha, akaba yiteguye gusubira mu kibuga mu minsi mike iri imbere.

Ouattara yari amaze hafi amezi abiri adakina nyuma yo kubagwa, aho yoherejwe iwabo muri Burkina Faso kugira ngo avurwe byimbitse.

Nyuma y’amezi y’ikiruhuko n’ubuvuzi, uyu rutahizamu yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye, anatangaza ko azatangira imyitozo tariki ya 10 Ugushyingo 2025, nk’uko byemejwe n’abaganga ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi, Ouattara yagize ati:“Nk’uko perezida w’ikipe yabivuze, ku itariki ya 10 Ugushyingo nzatangira imyitozo. Ndumva meze neza kandi nishimiye kugaruka mu rugo.”

Yongeyeho ko yanyuzwe n’uburyo ubuyobozi bwa APR FC n’abafana bamuhaye ubufasha mu bihe bikomeye by’uburwayi bwe, ashimangira ko yiteguye kubitura ku kibuga.

Ku bijyanye n’ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga, Ouattara yavuze ko hari byinshi byagiye bimuvugwaho bitari ukuri, ariko ko atabyitayeho.

“Nasomye byinshi kuri Facebook bavuga ku burwayi bwanjye, ariko ukuri ni uko narwaye nk’uko abandi barwara. Ubu nakize neza, kandi ngiye kugaruka nshimangira ko ndi muzima.”

Uyu mukinnyi yavuze ko yakurikiranye imikino ya APR FC yose mu gihe yari hanze, anavuga ko abona hari impinduka nziza mu ikipe, bityo abasaba abafana gutuza no gutegereza umusaruro.

“Abantu bavuga ko ikipe itameze neza ariko ntabwo babibona nk’uko twe tubibona. Hari impinduka zabaye, kandi igihe ikipe izamara kumenyerana bizagaragarira bose.”

Abajijwe ikipe atekereza ko izaba ihanganye na APR FC muri shampiyona, yasubije mu buryo bwuje ubwitonzi ati:“Oya, amakipe yose ni kimwe. Ntegereje gukina no gufasha ikipe yanjye aho bikenewe hose.”

Cheikh Djibril Ouattara aheruka kugaragara mu kibuga muri Nzeri 2025 ubwo APR FC yatsindaga Bumamuru FC mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup yabereye muri Zanzbar, aho yanatsinze igitego kimwe mu byafashije ikipe ye gutangira neza. Nyuma yaho yahise arwara, bituma adakina indi mikino yose yakurikiyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *