 
			Intego za Gen-z comedy nyuma yo Kwakira abaramyi 5 bakomeye mu Rwanda barimo na Jesca Mucyowera
Abaramyi b’ibihe byose bahuriye muri Gen-Z Comedy mbere yo kwitabira igitaramo gikomeye cya Jesca Mucyowera.
Nyuma y’igitaramo cyasize amateka akomeye cya Gen-Z Comedy cyaranzwe n’imyidagaduro yihariye ihuza urwenya n’umuziki wubaka imitima y’abantu,abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Jesca Mucyowera, Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi na Alex Dusabe bahuriye ku hamwe, batanga ishusho y’uko umuziki wa gospel ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda.
Iki gitaramo cya Gen-Z Comedy, kizwi nk’imwe mu mishinga ikomeye yo guteza imbere impano z’abanyarwanda, cyabaye mu mpera z’Ukwakira 2025, kibera muri Camp Kigali. Cyagaragaje umwihariko udasanzwe aho urwenya, umuziki n’ubutumwa bwiza byahurijwe hamwe bigatanga ishusho nshya y’imyidagaduro ivanze n’indangagaciro z’iyobokamana.

Israel Mbonyi umwe mu baramyi baca bugufi cyane, yishimiye urukundo yeretswe nabakunzi be muri gen-z comedy
Mu gihe benshi bari bategereje abanyarwenya bakomeye, byatunguye benshi kubona Israel Mbonyi, umwe mu baramyi bakunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, asanga abandi baramyi barimo Aline Gahongayire na Prosper Nkomezi ku rubyiniro rwa Gen-Z Comedy.
Uru ruhurirane rw’abahanzi b’iyobokamana mu gitaramo cy’imyidagaduro cyagaragaje uburyo ubuhanzi buvuga butari mu nsengero gusa, ahubwo bushobora no guhindura imitima binyuze mu bundi buryo bwo kwidagadura.Nyuma y’iki gitaramo cyasize isura nshya mu myidagaduro y’u Rwanda, gahunda zirakomeje kuko Jesca Mucyowera yamaze gutangaza igitaramo gikomeye yateguye cyiswe “Restoring Worship Experience” kizabera Camp Kigali ku cyumweru, tariki 2 Ugushyingo 2025 kuva saa 10:00 z’umugoroba kugeza saa 4:00 z’ijoro.

Abaramyi 5 bakunzwe cyane mu Rwanda bemeje ko bazaba bafite imyanya y’imbere mu gitaramo cyateguwe na Jesca Mucyowera
Iki gitaramo cyitezweho guhuza abantu b’ingeri zinyuranye mu bihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana.Jesca Mucyowera, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya uzwiho indirimbo zifasha benshi kwegera Imana, yavuze ko Restoring Worship Experience izaba igitaramo cyo kugarura umurimo wo kuramya mu buryo bwimbitse, kizaba kirimo ubuhamya, indirimbo n’ubutumwa buvuga ku gusubizwamo imbaraga z’umutimaIcyo gitaramo kizitabirwa kandi na Apostle Mignone A. Kabera uzatanga ijambo ry’Imana, mu gihe abaramyi batandukanye barimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi na Alex Dusabe nabo bimeza ko bazaba babukereye .

Ibyishimo byari byose ubwo Aline Gahongayire yari kumwe n’abandi baramyi bakunzwe cyane muri gen-z comedy
Ni gahunda ikurikiranye neza n’ibyabereye muri Gen-Z Comedy, bigaragaza ko umwuka wo kuramya ukomeje gufata indi ntera mu Rwanda.Gen-Z Comedy nk’uko abayitegura babigaragaza, ni urubuga rwubakiye ku guteza imbere impano z’urubyiruko mu buryo burimo urwenya, ubuhanzi n’ubutumwa bwubaka.
Nyuma yo kwakira abaramyi bakomeye muri gospel, byahise bigaragarira bose ko iyi gahunda ifite intego yo kuzamura impano z’abanyarwanda kandi igatanga umwanya wo kwerekana ko imyidagaduro ifite isura nshya.Amatike y’igitaramo Restoring Worship Experience yatangiye kugurishwa, kandi abategura bavuga ko biteguye kwakira abantu benshi bifuza gusubizwamo imbaraga z’umwuka binyuze mu ndirimbo zubaka no mu butumwa bw’ihumure.

Umuramyi Prosper Nkomezi uherutse gushyira hanze album nshya yari yuzuye ibyishimo muri gen-z comedy

Jesca Mucyowera ugeze kure imyiteguro y’igitaramo Restoring Worship Experience yatumiye urubyiruko rwose rwari ruri muri gen-z comedy

Aline Gahongayire yasaga neza cyane muri gen-z comedy

Alex Dusabe ufatwa nk’icyitegererezo kubaramyi nyarwanda yishimiye uko urubyiruko rufite ishyaka ryo kumenya Yesu no kuramya buri munsi

Israel Mbonyi yatanze ubutumwa bwihariye kurubyiruko rwose bwo kwibuka ko ari ibyagaciro kubona abantu bagukunda


 
     
			 
			 
			 English
English