 
			Ikipe ya APR FC yababariye Mamadou Sy na Dauda Yussif
Nyuma y’igihe kigera ku kwezi abakinnyi babiri ba APR FC bahagaritswe kubera imyitwarire itari myiza, ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro wo kubababarira nyuma yo gusaba imbabazi no kwemera amakosa yabo.
Abo bakinnyi ni Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda, bombi bari barafatiwe ibihano tariki ya 10 Ukwakira 2025.
Aba bakinnyi bahagaritswe nyuma y’uko basohotse mu mwiherero w’ikipe bari muri Misiri nta ruhushya bahawe, mbere y’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje APR FC na Pyramids FC yo muri icyo gihugu.
Icyo gikorwa cyafashwe nk’icyerekana kudakurikiza amabwiriza y’abatoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, bituma bahagarikwa iminsi 30 kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byari byabaye.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo rya APR FC ryasohotse ku mugoroba wo ku wa 30 Ukwakira, Komite ishinzwe imyitwarire y’ikipe yateranye igasuzuma iki kibazo, iyobowe n’Umunyabanga Mukuru akaba n’umuyobozi wa Komite, Col (Rtd) Vincent Mugisha, ifatanyije na Lt Francine ushinzwe imyitwarire n’umwungirije, hamwe na Lt Col Jean Paul Ruhorahoza ushinzwe amategeko.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yanahishuye ko Brig Gen Deo Rusanganwa, Perezida wa APR FC, nawe yari yitabiriye iyo nama nk’indorerezi.
Nyuma yo gusuzuma dosiye y’aba bakinnyi, Komite yasanze koko bararenze ku mabwiriza y’ikipe nkana. Ariko kandi, yemeje ko bagaragaje ubushake bwo kwisubiraho, nyuma yo gusaba imbabazi mu buryo bweruye no kwemerera ubuyobozi gukurikiza amabwiriza yose ajyanye n’imyitwarire.
Mu nyandiko yashyizweho umukono na Komite, aba bakinnyi bihanangirijwe bwa nyuma ndetse basabwa kugira imyitwarire myiza, bubahiriza umuco w’ikipe n’indangagaciro za gisirikare APR FC igenderaho.
Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iyi myanzuro ifashwe mu rwego rwo kurushaho kubaka ikipe ikorera hamwe, ishingiye ku kinyabupfura n’ubunyangamugayo, kandi ko buri mukinnyi afite inshingano zo gusigasira isura y’ikipe imbere n’inyuma y’ikibuga.
Iyi ngingo y’ubwumvikane n’ubwiyunge hagati y’ubuyobozi n’abakinnyi bombi irasanga ikipe iri mu myiteguro y’imikino ya shampiyona, aho yifuza gukomeza kwitwara neza mu mukino bafitanye n’ikipe ya Rutsiro mu mpera z’iki cyumweru.
Reba hano ubutumwa bw’ikipe: https://x.com/aprfcofficial/status/1984180962490486988

 
     
			 
			 
			 English
English