“Umugenga” Indirimbo nshya Ya Uwase Yvonne Yibutsa Abantu Ko Imana Ari Yo Mutegetsi W’isi
Uwase Yvonne yasohoye indirimbo “Umugenga” ku wa 31 Ukwakira 2025, yuzuza ubutumwa bwo kuramya no gushimira Imana nk’Umutegetsi ukomeye uganje byose na hose.
Umuramyi Uwase Yvonne yongeye kwigaragaza mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise “Umugenga”, yashyizwe hanze ku wa 31 Ukwakira 2025 ku muyoboro we wa YouTube. Iyo ndirimbo ni igihangano cyuje ubutumwa bwimbitse bwo kwibutsa abantu ko Imana ari yo Mutegetsi nyakuri, uganza byose mu ijuru no ku isi.
Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, Uwase Yvonne agaragaza ubuhangange bw’Imana nk’Itegeka ry’ijuru n’isi, ivuga ibintu bigahinduka ukuri, kandi byose bigakorwa ku bushake bwayo. Mu buryo bwuje imbaraga n’ukwizera, aririmba avuga ko byose biri mu mugambi w’Imana, kandi ko nta kintu na kimwe cyabaho itabigennye.
Mu ndirimbo ye, Uwase Yvonne ashimangira ubutumwa bwo gushimira Imana ku bw’ubuzima, amahoro n’ubuntu bwayo budashira. Mu magambo y’indirimbo harimo amagambo yerekana ko Imana ari yo soko y’ibyiza byose umuntu afite.
Uretse ubutumwa bwo kuramya, indirimbo “Umugenga” inafite ubutumwa bwo gukangurira abantu guha agaciro igihe cyabo bari ku isi, bakagikoresha mu kumuhimbaza. Mu gitero cya nyuma, Uwase Yvonne aririmba aririmba amagambo agaragaza isengesho ryo kubaho mu nzira ituma Imana ihabwa icyubahiro.
“Umugenga” ni indirimbo ifite ubutumwa butuje kandi buremereye mu buryo bwa gospel, yuje amajwi asukuye, ubuhanga mu buryo bw’imiririmbire, n’umwimerere mu njyana.

Umuramyi Yvonne Uwase yibukije abakristu ko Imana ari umugenga w’isi mu ndirimbo nshya
