Alarm Ministries Yashyize Hanze Indirimbo Nshya Y’amahoro N’ihumure Yitwa “Humura Nshuti”
1 min read

Alarm Ministries Yashyize Hanze Indirimbo Nshya Y’amahoro N’ihumure Yitwa “Humura Nshuti”

Alarm Ministries  yongeye gukora mu nganzo maze basohora indirimbo “Humura Nshuti”, ikaba ifita amashusho yafashwe mu buryo bw’imbona nkubone, igamije guhumuriza abantu binyuze mu butumwa bw’ijambo ry’Imana.

Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2025, itsinda ryamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alarm Ministries, ryasohoye indirimbo nshya yitwa “Humura Nshuti”, ifite ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza abantu no kubibutsa ko Imana ari umurinzi udahinduka. Iyi ndirimbo nshya yafashwe mu buryo bw’imbona nkubone, ikaba yagaragaje ubuhanga n’ubwitange bw’iri tsinda mu buryo bw’umuziki no mu butumwa bwaryo.

Mu ndirimbo “Humura Nshuti”, Alarm Ministries iririmba ijambo ryuje icyizere kivuga ko Imana itazigera ireka abayo, ko ari yo ibakingira mu mibabaro, ibakiza ibyaha kandi ikabafata nk’ubwoko bwayo bwihariye.

Aho baririmba bati: “Humura nshuti, Nkuzi mw’izina, Nararahiye, Sinzakureka, K’umunsi mubi w’amakuba yawe, Nzakurengera.”Aya magambo agaragaza isezerano rikomeye ry’Imana ku bantu bayizera.

Iyi ndirimbo igaragaramo injyana y’umwimerere wa gospel wuzuye amajwi y’ituze n’ubusabane n’Imana. Mu mashusho yayo yafashwe mu buryo bw’imbona nkubone, abaririmbyi bagaragara baririmba bafite ubuhamya n’amarangamutima y’urukundo rw’Imana, ibintu birimo gutuma ikurura benshi n’ubutumwa bwayo bugatambuka vuba.

Alarm Ministries ikomeje kwigaragaza nk’itsinda riharanira gukangura imitima y’abanyarwanda no kubagezaho ubutumwa bwo kwizera binyuze mu bihangano byujuje umwuka w’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *