Skip to content
- Home
- Niba uri umuhanzi cyangwa umushoramari,ita kuri ibi bintu mbere y’uko utegura igitaramo.
1. Tegura neza gahunda (planning)
- Ishyireho intego y’igitaramo: Ese ni ugushimisha abantu, kwamamaza ikintu runaka, cyangwa ni igikorwa cy’ubugiraneza?
- Hitamo neza itariki n’aho kizabera: Hitamo igihe abantu bashobora kuboneka kandi ahantu hagera abantu benshi, hafite umutekano n’ibikoresho bihagije.
2. Gushyira hamwe itsinda ribishinzwe
- Ukeneye abantu bafite inshingano zitandukanye:
- Ushinzwe gutegura gahunda (event planner)
- Ushinzwe iby’umutekano
- Ushinzwe amajwi n’urumuri (sound & lighting)
- Ushinzwe kwakira abashyitsi (ushers)
- Ushinzwe itangazamakuru n’iyamamaza
3. Gutoranya abahanzi cyangwa abitabira
- Hitamo abahanzi cyangwa abashyitsi bazatanga ibyishimo cyangwa ubutumwa bufite ireme.
- Sobanukirwa ibyo bakeneye (tech rider), nk’amajwi, ibikoresho, igihe bifuza gutaramira, n’ibindi.
4. Iyandikishe/emererwa n’inzego zibishinzwe
- Shaka uruhushya rwa Polisi, ubuyobozi bw’aho kizabera, ndetse niba ari ngombwa n’urwa RALC cyangwa RGB.
5. Iyamamazabutumwa (Promotion)
- Koresha imbuga nkoranyambaga: Facebook, Instagram, TikTok, WhatsApp
- Amatangazo: Radio, TV, cyangwa afungwa ahantu hahurira abantu benshi.
- Tickets: Tangira kugurisha amatike hakiri kare, unashyireho uburyo bwo kuyagura kuri internet cyangwa ku bantu.
6. Itegure ku munsi w’igitaramo
- Gerageza kugera aho igitaramo kizabera hakiri kare kugira ngo wemeze ko ibintu byose byateguwe:
- Ibikoresho by’amajwi n’urumuri
- Uko abicara bateguwe
- Abacunga umutekano bahari
- Abakira abantu bateguye neza
7. Gushyira mu bikorwa gahunda y’umunsi
- Kugendera ku gihe: Ntugatinze gutangira cyangwa kurangiza.
- Umuyobozi w’igitaramo (MC): Hitamo MC uzi gutuma abantu bishima no kuyobora gahunda neza.
- Guha umwanya buri wese ku gihe cye: Abahanzi, abashyitsi, n’abatanga imbwirwaruhame.
8. Nyuma y’igitaramo
- Gushimira abitabiriye binyuze mu mbuga nkoranyambaga.
- Gusesengura uko byagenze: Ibibazo byabaye, ibyo mwakora neza ubutaha.
- Kwandikira abaterankunga ubashimira no kubereka ibyavuye mu gikorwa.