Philemon Byiringiro yashyize hanze “Irimbishe”, indirimbo yibutsa abakristo kuza kwa Yesu
2 mins read

Philemon Byiringiro yashyize hanze “Irimbishe”, indirimbo yibutsa abakristo kuza kwa Yesu

Umuramyi Philemon Byiringiro, umwe mu baririmbana ubuhanga n’umurava mu muziki wa Gospel nyarwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Irimbishe”, ivuga ku gutegereza Yesu Kristo no kuba maso kugira ngo abizera bazabone ubukwe bw’Umwana w’Intama.

Mu magambo y’indirimbo, Philemon yibutsa abakristo ko Yesu azagaruka gutwara umugeni we, ari bo bizera bategereje ku bw’amaraso ye yamenekeye i Golgotha. Ahamagarira buri wese kuba maso no kwitegura, kuko igihe cy’ukugaruka kwe kizatangaza benshi. Aho aririmba ati: “Mugeni we irimbishe, umukwe araje kugutwara, Cana itabaza, nshyiramo amavuta, azasange umwiteguye,” agaragaza ishusho y’umwizera uhora ategerezanye umunezero wo kuzahura kwa Kristo.

“Irimbishe” igizwe n’amagambo arimo icyizere, icyubahiro n’uguhumurizwa. Mu mirongo ya kabiri, umuhanzi agaragaza ibyiringiro by’abazazurwa n’abazaba bakiriho ku munsi w’imperuka, aho bose bazabona Yesu ari ku bicu afite ubwiza n’ubushobozi bwose. aririmba ati: “Mutima wanjye ndaho nezerwa, wikangwa n’ikica umubiri, ubugingo nibwo buzabona Yesu Haleluya nzamubona.”

Aha, yibutsa abantu kudatinya ibibabaho muri iyi si, ahubwo bakarwanira ubugingo buzabona Kristo mu bwiza bwe. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Philemon Byiringiro yavuze ko iyi ndirimbo ari isengesho ryo gushishikariza abantu kutibagirwa ko Yesu azagaruka vuba. Yongeyeho ko ari indirimbo y’ihumure, izamura ukwizera kandi ishimangira ibyiringiro by’abakristo.
Yagize ati:

“Nashakaga kwibutsa abantu ko ubukwe bw’Umwana w’Intama buri hafi, kandi ko tugomba kwambara imyenda yera y’umurimo n’ukwizera kugira ngo azadusange twiteguye.” “Irimbishe” itandukanye n’indirimbo nyinshi ziriho muri iki gihe kuko itibanda ku byifuzo by’abantu, ahubwo yibanda ku byiringiro by’iteka ryose. Ifite injyana ituje, ijwi ryicisha bugufi kandi ryubakiye ku butumwa bw’ukwizera.

Abakunzi b’umuziki wa Gospel baratumiwe kuyumva no kuyisangiza abandi, kuko itanga icyerekezo cy’umwizera uhorana icyizere cyo kuzabona Yesu, umukiza wabo. Philemon Byiringiro akomeje kuba umwe mu bahanzi bakora umuziki wubatse ku butumwa, kandi indirimbo ye “Irimbishe” yitezweho guha benshi ihumure n’ihishurirwa rishya ry’ukugaruka kwa Kristo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *