Souleymane Daffé wakiniye Rayon Sports yayigeneye ubutumwa
Mu mukino wari utegerejwe na benshi w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda, APR FC yatsindiye Rayon Sports ibitego 3-0 kuri Stade Amahoro, ituma iyi kipe y’ingabo yisubiza icyizere nyuma yo kunganya imikino ibiri iheruka.
Umunya-Mali Souleymane Daffé, wahoze akinira Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, ntiyihanganiye kurebera uko ikipe yahoze akinira yitwara.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu mukinnyi yanditse amagambo yatumye abafana benshi bibaza byinshi:
Aho yanditse ati :“Reka tuvuge ko ikipe y’umwaka ushize yari nziza kurenza iy’uyu mwaka. Umupira w’amaguru ntabwo ukinirwa ku munwa, ahubwo ni mu kibuga. Ikirere cy’u Rwanda gihora ari umukara n’umweru.”
Aya magambo ye yagaragajwe n’abafana ba Murera nk’akarango k’agahinda no kunnyega ikipe yahozemo, nyuma y’aho itsinzwe na mukeba wayo w’ibihe byose, APR FC.
Ku munsi w’ejo APR FC yatangiye umukino isatira, igaragaza ubushake bwo kwihimura kuri Rayon Sports ndetse ku munota wa 26, Ruboneka Jean Bosco yateye koruneri isanze Ronald Ssekiganda, awushyira mu rushundura, atsindira APR FC igitego cya mbere.
Ntibyatinze, ku munota wa 37, William Togui yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye kuri Hakim Kiwanuka, unyura mu maboko ya Pavelh Ndzila, maze uyu rutahizamu wo muri Côte d’Ivoire awushyira mu izamu, ashyira igitutu gikomeye kuri ikipe ikomoka i Nyanza.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakoze impinduka zitandukanye ariko ntizagira icyo zigaragaza. Ku munota wa 90’+3, Mamadou Sy yatsinze igitego cya gatatu, nyuma yo gucenga umunyezamu Ndzila, arangije atsindira APR FC igitego cyanyuze abafana batari bake.
Iyi ntsinzi yatumye APR FC izamuka ku mwanya wa gatanu n’amanota 11, mu gihe Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, irushwa amanota atandatu na Police FC iri ku isonga.
Mu yindi mikino yabaye kuri uwo munsi, Musanze FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 3-2, AS Muhanga itsindirwa na Marines 2-0, Etincelles na Rutsiro FC zinganya 0-0, Gorilla FC itsindirwa n’Amagaju FC igitego 1-0 naho Mukura VS itsindwa na Gasogi United ibitego 2-0.
