Ibibazo bya Benjamin Šeško bigiye gutuma Manchester United ijya ku isoko
Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim yatangaje ko ikipe ye ishobora kuzongeramo abakinnyi bashaka ibitego muri Mutarama bitewe n’uko bikomeje kugendekera nabi Benjamin Šeško, wavunitse ivi mu mukino banganyijemo na Tottenham Hotspur ibitego 2–2.
Šeško yinjiye mu kibuga ku munota wa 58 asimbuye, ariko ataramara iminota 30 mu kibuga yahise asohoka kubera imvune. Kuko Amorim yari amaze gukoresha abakinnyi bose basimbura, United yarangije umukino ifite abakinnyi 10 gusa mu kibuga.
Nyuma y’umukino, Amorim yagize ati: “Tugomba kubanza kureba neza uko ivi rye rimeze. Ubu sinamenya neza niba ari ikibazo gikomeye, ariko kuba ari ivi biratuma tugomba kwitonda kuko ibyo ntibyoroshye.”
Umutoza yongeyeho ko ikibazo cya Šeško atari uko adatsinda ibitego, ahubwo impungenge nyazo ari imvune ishobora kumushyira hanze y’ikibuga igihe kirekire.
Yunzemo ati : “Hari igihe adatsinda, hanyuma agatsinda ibitego bibiri mu mikino ibiri ikurikiranye. Ibyo birasanzwe ku bakinnyi bakina imbere. Ariko ubu icyo mpangayikishijweho ni uko ivi rye riri mu kaga, kandi turamukeneye cyane.”
Amorim kandi yavuze ko imikino y’igikombe cya Afurika (AFCON) izatuma United ibura abakinnyi batatu barimo Bryan Mbeumo, Amad Diallo, na Noussair Mazraoui guhera mu Ukuboza.
Ibyo byatumye yemera ko ikipe ishobora kurema isoko ryo muri Mutarama kugira ngo isimbuze abagiye n’abavunitse.
Yagize ati: “Tugomba kubisesengura byose neza. Twari tuzi ko tuzabura abakinnyi bazajya mu gikombe cya Afurika, ariko ubu ikibazo cya Šeško gishobora gutuma duhindura ibyo twari twateganyije. Ubuyobozi buzareba uko byagenda kugira ngo turebe niba twashaka undi mukinnyi wakongerera imbaraga ikipe.”
Uko byagenda kose, Amorim yavuze ko bategereje ibisubizo by’abaganga mbere yo gufata icyemezo cya nyuma. “Icy’ingenzi ubu ni ukureba uko Ben ameze, hanyuma tukazafata icyemezo igihe isoko rizaba rifunguye,” .
