Amateka ahishura ubuzima bwa Alex Dusabe mu gihe cy’imyaka 25 nk’umuramyi
Umuramyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Umuyoboro 25 Years Live Concert”, kizaba ari uburyo bwo gushimira Imana no kwizihiza imyaka 25 amaze akorera Imana binyuze mu muziki.Mu myiteguro yibyo bihe akomeje gutaramira mu mugi wa Kigali,

Bimwe mu bihe byiza bibanziriza igitaramo cyiswe umuyoboro
aho azitabira Igitaramo giteganyijwe kuba Ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, kikazanyura Live kuri TV10, hagati ya saa 09:30 z’amanywa kugeza saa 10:30, kikazaba cyateguwe ku bufatanye n’umuryango CNM (Christ Nation Ministries), aho abashyitsi b’icyubahiro bazaba ari Vital Muvunyi na Dr. Norman P. DesireAlexis Dusabe, uzwi cyane mu ndirimbo nka “Umuyoboro”, “Kuki Turira”, “Ibyiringiro”, “Ngwino” na “Njyana I Gologota” yavuze ko iki gitaramo kizaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma akibuka aho Imana yamukuye n’aho imugejeje.

Alex Dusabe yatangaje ko azashyira hanze ibintu byinshi bishya bikazaba ari bimwe mu byatumye ategura igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 nk’umuramyi
Yagize ati: “Ni imyaka 25 yuzuye ubutumwa, amarira y’ibyishimo, n’ubuhamya bw’uko Imana ikoresha abantu nk’imiyoboro yayo ku isi.”Dusabe yatangiye umurimo w’Imana mu 2000, ubwo yatangiraga kuririmba mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, aho akorera n’ubu. Uretse kuba umuramyi, n’umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa keyboard, n’umuyobozi w’amakorali atandukanye yagiye afasha mu myitozo no mu bikorwa byo kuramya.
Mu rwego rwo kwizihiza iyi myaka 25, Alexis Dusabe yatangaje ko azasohora album nshya yise “Amavuta y’Igiciro izaba iri mu ndimi enye kugira ngo ubutumwa bugere kure mu karere no ku isi hose.Uretse umuziki, Alexis Dusabe azwi muri East African Gospel Festival itsinda rigamije guhuza abaririmbyi b’indirimbo z’Imana mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Uruhare rw’itorero ADEPR mw’iterambere ryo kwamamaza ubutumwa Kwa Alex Dusabe
Uyu muramyi kandi ni umugabo wubatse, akaba ubana na Carine Ingabire bafitanye abana bane, bose bakorera Imana hamwe mw’Itorero rya ADEPR Nyarugenge.

Alex Dusabe umwe mu bashyize itafari rya mbere ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda

