Rayon Sports FCyafatiwe ibihano na FIFA
Ikipe ya Rayon Sports FC, yongeye kwisanga mu bibazo bikomeye nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ishyize izina ryayo ku rutonde rw’amakipe yafatiwe ibihano byo kutandikisha abakinnyi bashya.
Ibi byakurikiye kutubahiriza imyanzuro yafatwaga mu manza z’abahoze bayikorera, barimo abatoza n’abakinnyi bayireze kubera ibikubiye mu masezerano bari bafitanye itubahirije.
Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo 2025, Rayon Sports iri mu makipe arenga 150 yo muri Afurika yahamijwe amakosa ajyanye no kwirukana abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Muri ayo makosa harimo no kudatanga amafaranga ikipe yategetswe n’inkiko za siporo kuba yishyura abahoze bayikorera.
Mu Ukwakira 2025, iyi kipe yarezwe n’Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi cyane nka Robertinho, wayitozaga mu mwaka wa 2024-25.
Yashinjaga Rayon Sports kumwirukana nta mpamvu zumvikana no kutubahiriza amasezerano bari bafitanye. FIFA yategetse Rayon Sports kumwishyura ibihumbi 22,5 by’amadolari y’Amerika, angana na miliyoni zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda. Kubera ko itigeze yubahiriza iryo tegeko, yahise ihanwa kutandikisha abakinnyi inshuro eshatu z’ikurikira.
Uyu mutoza yahagaritswe muri Mata 2025 we na Mazimpaka André ubwo bombi bashinjwaga umusaruro nkene muri iyi kipe yari ifite intsinzi eshatu mu mikino 10 bari bamaze gukina.
Nyuma yo gusezererwa muri ubu buryo, uyu munya-Brésil yahisemo guhita ajya gusaba FIFA ko yamurenganura. Uyu mutoza aherutse kubona akazi muri Jeddah SC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Arabie Saoudité.
Si ubwa mbere Rayon Sports ihura n’ibibazo nk’ibi. Yigeze no kuregwa n’umukinnyi Adulai Jalo ukomoka muri Guinea-Bissau, na we wayishinjaga kutamwishyura nk’uko byari byemeranyijwe.
Ibi byose byatumye ikipe ishyirwa mu bihano inshuro ebyiri zose, bigaragaza uburyo ibibazo by’imiyoborere n’imyitwarire mu masezerano bikomeje kuyizonga.
Ku rutonde rumwe na Rayon Sports, harimo n’amakipe akomeye muri Afurika nka Nyasa Bullets yo muri Malawi, Township Rollers yo muri Botswana, AS Arta Solar7 yo muri Djibouti, Coton Sport de Garoua yo muri Cameroun, TS Galaxy na Pretoria Callies zo muri Afurika y’Epfo, ndetse na Zamalek na Ismaily SC zo mu Misiri.
Ubwo yari muri Kiganiro B&B Sports talk , David Bayingana yagaragaje ko kuba Rayon Sports igaragara kuri uru rutonde ari isomo rikomeye ku makipe yo mu Rwanda, cyane cyane mu gihe hirya no hino mu gihugu harimo gushyirwa imbaraga mu guteza imbere imiyoborere myiza y’amakipe.
Uyu yanemeje ko ibi bibazo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikorere yayo, cyane cyane mu gihe cy’isoko ryo kwiyandikishaho abakinnyi bashya ryo muri Mutarama 2026.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Rayon Sports ntiburatanga itangazo rivuga kuri iki kibazo, ariko abakunzi bayo barasaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo ikipe yivane muri ibyo bihano vuba.
