Abafite ubumuga bwo kutabona barifuza ko inkoni yera yajya igurirwa kuri Mituweli
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, bavuga ko bakibangamiwe no kubona ‘inkoni yera’ byoroshye, kubera ko ihenze, bikiyongeraho kuba itanaboneka hose mu gihugu.
Basabye ko yashyirwa mu mavuriro yose na farumasi, ikaba yanagurirwa ikanagurwa ku bwishingizi bwo kwivuza, kuko kuyigondera bigoye.
Babigarutseho mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera, wabereye mu Karere ka Huye.
Ndayishimiye Etienne wo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kibilizi, mu Kagari ka Muyira, yabwiye IGIHE ko yavukanye ubumuga bwo kutabona.
Agorwa no gukora ingendo bitewe n’uko nta nkoni yera agira, kuko zihenda, ndetse akumva bavuga ko nta n’aho wabona wayigurira byoroshye.
Ati “Inkoni yera irahenda ariko nta n’aho wabona bazigurisha. Ibi bituma ntaho napfa kujya, bikampeza mu bwigunge.”
Umubyeyi we Vumuriya Marie Louise, avuga ko inshuro nyinshi aba ari kumwe n’umwana we mu gihe akeneye kugira aho ajya bitewe n’uko atabasha kwijyana kandi no kumubonera iyi nkoni biragoye.
Uyu mubyeyi agaragaza ko umwana we yahuguriwe kuyikoresha, asaba ko yafashwa kuyimubonera, nubwo yumvise ko zidapfa no kuboneka.
Undi witwa Ingabire Severain na we utabona, agaragaza ko abafite ubumuga bwo kutabona bifuza ko izi nkoni zajya ziboneka mu buryo bworoshye nk’indi miti cyangwa amadarubindi (lunettes) y’amaso.
Ati “Tubasha kubona imiti muri farumasi zegereye abantu, cyangwa ‘lunettes’, ariko inkoni yera nta handi wayibona mu Rwanda uretse mu Bitaro by’Amaso bya Kamonyi (Bishenyi) n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi gusa.’’
Ingabire avuga kugeza ubu izi nkoni zisa n’imbonekarimwe, icyifuzo cyabo kikaba ko zagera hose mu gihugu, bityo uyikeneye ufite ubushobozi bwo kuyigura akayibona hafi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Mugisha Jacques, yavuze ko bari gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo inkoni yera iboneke mu buryo bworoshye, ku bayikeneye bose.
Ati “Turi gukora ubuvugizi kuri Minisiteri y’Ubuzima n’Urwego rw’Ubwiteganyirize, ngo bishyirwe ku miti ingoma gutumizwa mu gihugu, noneho zijye zikwirakwizwa muri farumasi z’uturere, maze zigere hose.’’
Mugisha akomeza avuga ko icyizere gihari ko byazakemuka, kuko kugeza ubu inkoni zinjira mu Rwanda ziba zisonewe umusoro, kandi na byo byagezweho ku bw’ubuvugizi, agahamya ko n’ibi bizashoboka.
Ku munsi wo kuzirikana akamaro k’inkoni yera hanatanzwe inkoni zera 300 zavuye mu baterankunga zizahabwa abatabona
Kugeza ubu iyi nkoni yera iciriritse igura 40$ (arenga ibihumbi 56 Frw) bikiyongeraho ko no kuyibona hafi bidashoboka.
Mu Rwanda, Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni yera wari wijihijwe ku ku nshuro ya 17, mu nsanganyamatsiko igira iti “Tubona, kurenza imboni”, mu gihe inkoni yera yo yatangiye kubaho mu 1921, aho ifatwa nk’ikirango cy’utabona igihe ari mu bandi, ngo bimurinde kuba yahutazwa.
