Perezida wa Barcelona yafashe umwanzuro ukakaye nyuma yo gutenguhwa na Nico Williams
1 min read

Perezida wa Barcelona yafashe umwanzuro ukakaye nyuma yo gutenguhwa na Nico Williams

Perezida w’ikipe ya Barcelona Joan Laporta yarakariye bikomeye Nico Williams nyuma yo kwemera gusinya amasezerano mashya mu ikipe ya Athletic Club azamugeza mu mwaka wa 2035.

Ikipe ya Barcelona yari imaze iminsi igerageza kurangiza gahunda yo gusinyisha Nico Williams nyuma y’uko byapfuye mu mahina mu mwaka ushize wa 2024.

Icyarakaje perezida wa Barcelona ni iki?

Ntabwo ari inshuro ya mbere ikipe ya Barcelona igerageza kugura Nico Williams mu mwaka ushize byanze ku munota wa nyuma ahitamo kongera amasezerano yari buzarangire mu mwaka 2027.

Barcelona yongeye kugaruka muri gahunda ndetse yari yasezeranyije Nico kuzamusinyisha imubwira ko yarindira gato ikabanza ikareba uburyo yasohora bamwe mu bakinnyi byatuma igira ubushobozi bwo kumwandikisha nubwo we muri icyo gihe yababwiye ku bishyira mu nyandiko.

Nico Williams yahisemo kongera amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2035 bivuza ko yongereye imyaka umunani ari byo byanarakaje cyane perezida wa Barcelona akazaba atazongera kujya mu biganiro ibyari byo byose bijyanye no kumugura.

Abakinnyi ba Barcelona yateganyaga kurekura abandi ikaganira na bo ku ngingo y’umushahara kugira ngo ibone uko yongeramo Nico Williams harimo , Pablo Torre, Marc-André ter Stegen, Andreas Christensen, ndetse na Frenkie de Jong.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *