Yashyize hanze indirimbo nshya y’ihumure inateguza izindi nyinshi zisengeye
2 mins read

Yashyize hanze indirimbo nshya y’ihumure inateguza izindi nyinshi zisengeye

Healing Worship Team Rwanda yamamaye bikomeye nka: “Calvary”, “Nta misozi”, “Icyo Wavuze”, n’izindi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya “Adufitiye Byose” ndetse iteguza indirimbo nyinshi cyane kandi zisengeye.

Ni itsinda ryubatse ibigwi bikomeye mu Rwanda ku buryo buri wese wateguraga igitaramo mu Rwanda ari bo yatekerezaga bwa mbere nk’abaramyi azisunga mu gitaramo cye. Ku ruhimbi, byabaga ari ibicika, bagatarakira Imana mu buryo bukomeye yaba mu gusirimba, kuyiririmbira mu njyana zituje, imyambarire ibereye abana b’Imana, amajwi aryoshye nk’ubuki n’ibindi.

“Healing worship team – Rwanda dushize hanze indi ndirimbo isanga izindi zacu twashyize hanze nyinshi kandi n’izindi ziri inyuma nyinshi cyane. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni uguhumuriza abantu bagendana ubwoba mu buzima kandi dufite Yesu udufiteye byose”. Perezida wa Healing Worship Team Rwanda, Muhoza Budete Kibonke, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.

Yavuze ku ruhisho iri tsinda ribifitiye abakunzi baryo mu bihe biri imbere, ahishura ko bafite indirimbo nyinshi cyane biteguye gushyira hanze. Ati: “Abakunzi bacu bitegure ibihe byiza bidasanzwe turi gukora indirimbo nyinshi cyane kandi zisengeye ziteguwe neza, ibihe byacu byiza birimbere pe ndabibijeje”.

Muhoza Budete Kibonke yageneye ubutumwa bwihariye abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abasaba kutarangazwa n’amashyi y’abafana. Ati: “Gospel ya none irimo akazi kenshi gasaba kutarangara. Ntiturangazwe n’abafana bacu, amashyi badukomera ntakatubere inzitizi mu gushaka amavuta n’imbaraga zizatuma tunesha byinshi tukagera ku butsinzi”.

Yavuze ko hari byinshi byo kwishimira mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Ati: “Hari byinshi twakwishimira, amajwi [sounds], abacuranzi, imyandikire, production n’umuhate abahanzi bafite wo gukora umuhamagaro wabo. Imana iri kumwe na twe tuzabikora twese turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo”.

Healing Worship Team Rwanda igarukanye imbaraga nyinshi mu muziki ndetse baravuga ko bafite indirimbo 10 bamaze gutunganya muri imwe mu mazu atunganya umuziki. Abaririmbyi bayo nta rusengero rwihariye babarizwamo ahubwo baturuka mu nsengero zitandukanye ndetse “ufite impano n’ubushake wese yaza akadusanga tugakora umurimo wo kuramya no guhimbaza”.

Healing Worship Team Rwanda yiganjemo amasura mashya, gusa ni abanyempano bakomeye nk’uko bigaragarira mu ndirimbo bamaze gushyira hanze. Abaririmbyi bahanzwe amaso ubu muri iri tsinda harimo: Eulade, Shukuru, Dodos, Benitha, Emerence, Tuzayikorera n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *