Top 7 indirimbo nshya zikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba gospel icyi cyumweru mu Rwanda
2 mins read

Top 7 indirimbo nshya zikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba gospel icyi cyumweru mu Rwanda

Umuziki wa gospel mu Rwanda ukomeje kugenda utera imbere ndetse ukarushaho gukundwa cyane. Mu minsi micye ishize, harasohotse indirimbo nshya zagiye zikundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube. Dore zimwe muri zo ziri ku isonga:

  1. ITEMANI — Ezra Joas ft. Dogiteri Nsabi:

Indirimbo ITEMANI imaze kurebwa n’abasaga 146K mu minsi itatu gusa. Ezra Joas afatanyije na Dogiteri Nsabi bakoze indirimbo yuje ubutumwa bwo guhumuriza no gushimangira ukwizera. Uburyo bw’indirimbo, amagambo akora ku mutima n’ijwi rihumuriza byatumye ikundwa cyane.

https://youtu.be/chjRBh8w2wA?si=rWeEuQ1tczLgoUtl

2. KU MUSOZI — Annette Murava & Bishop Gafaranga

Ku Musozi imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 87 mu minsi ibiri. Annette Murava hamwe na Bishop Gafaranga bashyize imbere ubutumwa bwo kwegera Imana no kumenya ko umusozi ari ahantu h’amasengesho n’ibisubizo. Ni indirimbo itanga ihumure n’ibyiringiro ku bakunzi bayo.

3. NKUKO IMISOZI — Hoziana Choir

Indirimbo Nk’uko Imisozi y’itsinda Hoziana Choir imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 61 mu minsi ine. ivuga kukimenyetso cy’uburinzi no gukomera kw’Imana. ikaba arindirimbo icuranze neza n’amajwi y’ubwuzuzanye bituma yumvikana neza kandi igakora ku mitima.

4. AMENIINUWA — Holy Nation Choir

Ameninuwa imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 31 mu munsi umwe gusa. Ni indirimbo yo gushima no kuramya, yerekana uburyo Imana ikwiye ishimwe mu bihe byose. Holy Nation Choir yagaragaje ubuhanga mu kuririmba hamwe no guhuza amajwi.

5. AGUFITIYE BYOSE — Healing Worship Team

Indirimbo Agufitiye Byose imaze kurebwa n’abarenga 1,500 mu masaha make isohotse. Igaruka ku bukungu bw’Imana no kumenya ko byose tubikeneye tubisanga muri yo. Healing Worship Team izwiho gukoroga imitima y’abakunzi ba gospel kandi iyi ndirimbo yerekanye ubudasa mu miririmbire yabo.

6. URUFUNGUZO — Tonzi

Urufunguzo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 7. Tonzi ashimangira ko Imana ari yo ifite urufunguzo rw’ubuzima bwacu, ikaba ari yo ifungura inzira zacu zose. Indirimbo irangwa n’ubutumwa bukomeye bwo kwiyegurira Imana.

7. UMUNYAMAHIRWE — Nziza Innocent

Indirimbo Umunyamahirwe imaze kurebwa n’abarenga 2,500 mu masaha make isohotse. Nziza Innocent avuga ku munezero n’umugisha w’umuntu wemera Imana, atwibutsa ko icyaha cyose gihanagurwa kandi ko ari amahirwe kuba mu Mana.

Izi ndirimbo zose zigaragaza ko gospel mu Rwanda iri mu rugendo rwo gukura no gukomeza kugera kure. Abahanzi n’amatsinda bagenda bagaragaza impano n’ubuhanga mu gutanga ubutumwa bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *