Jireh Gospel Choir Iritegura Gutaramira Montreal Mu Birori Bikomeye Bya Noël Gospel 2025
1 min read

Jireh Gospel Choir Iritegura Gutaramira Montreal Mu Birori Bikomeye Bya Noël Gospel 2025

Montreal iriteguye kwakira igitaramo gikomeye cya Noël Gospel ku wa 29 no ku wa 30 Ugushyingo 2025, aho Jireh Gospel Choir izaba itaramira abafana bayo muri Centre Pierre-Péladeau. Iri tsinda ryamamaye ku rwego mpuzamahanga riyobowe na Carol Bernard, rizahuriza hamwe abaririmbyi 15 n’abacuranzi 5 mu birori bizaba bihuje injyana zo kuramya Imana kuva kuri negro spiritual, hip-hop kugeza ku muziki ugezweho w’iki gihe.

Jireh Gospel Choir imaze kwandika izina rikomeye muri Canada no ku rwego mpuzamahanga, aho yegukanye igihembo cya Album yo kuramya no guhimbaza Imana y’Umwaka ndetse ikaba yarigaragaye inshuro eshatu mu bitaramo bikomeye bya Montreal International Jazz Festival. Carol Bernard, umuyobozi wayo akaba n’uwashinze itsinda, azwi ku ruhare rwe rufatika mu guteza imbere gospel, ndetse akaba anakora nk’umucamanza mu bihembo bikomeye bya Juno Awards.

Ibitaramo biteganyijwe byose bizabera muri Salle Pierre-Mercure mu Centre Pierre-Péladeau, aho abantu b’imbere mu mujyi wa Montreal bazifatanya n’itsinda mu mwuka w’ibyishimo n’ugusenga. Gahunda irimo ibitaramo bitatu: bibiri ku wa 29 Ugushyingo (saa 15:00 na saa 20:00) n’ikindi kizatangira ku wa 30 Ugushyingo saa 16:00.

Kuri ubu amatike ari kugurishwa guhera kuri $55.00 CAN ku mbuga zabigenewe no kuri Centre Pierre-Péladeau. Abategura bavuga ko bazakira abantu b’ingeri zitandukanye, haba abakuze n’urubyiruko, bose bazahurizwa hamwe n’injyana zifite ubutumwa bwimbitse n’intsinzi y’indirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana.

Igitaramo cya Noël Gospel cya 2025 kitezweho kuba kimwe mu bikomeye muri Canada uyu mwaka, kikazafasha gukomeza guteza imbere injyana ya gospel no kuyigeza ku bakunzi bayo mu buryo bwimbitse kandi bw’umwimerere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *