Barna 2025: Abakristo Bakomeje Kwigaragaza Mu Bikorwa By’impuhwe No Gufasha Abandi
Raporo nshya yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekanye ko abasoma Bibiliya kenshi bagira uruhare runini mu bikorwa by’ubugiraneza n’imibereho myiza y’abatishoboye
Washington, 11 Ugushyingo 2025, raporo nshya yiswe State of the Bible 2025 yakozwe na Barna Group ku bufatanye n’Ikigo American Bible Society, yerekanye itandukaniro rinini mu bikorwa by’impuhwe, ubugiraneza no gufasha abandi hagati y’Abakristo basoma Bibiliya kenshi n’abandi badafite ako kamenyero ko kuyisoma. Iyi raporo ishingiye ku biganiro byakorewe abantu ibihumbi batandukanye mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, hakoreshejwe uburyo bwo kubaza abantu kuri internet ndetse no kuri telefoni.
Abaritabiriye icyo kigereranyo basabwe gutanga amakuru ku buryo basoma Bibiliya, uruhare rwabo mu bikorwa by’iyobokamana, imfashanyo batanga n’ibikorwa bifasha abatishoboye. Ibisubizo byagaragaye byerekanye umubare utunguranye w’ingaruka nziza zituruka ku gusoma Bibiliya kenshi.
Mu byagarutsweho:
• 55% by’Abakristo basanzwe basoma Bibiliya kenshi bavuze ko kubisoma bibafasha kugira impuhwe no gutega amatwi abandi babakeneye.
• Imfashanyo zitangwa n’Abakristo bafite umuco wo gusoma Bibiliya kenshi ni inshuro enye z’iz’abemera batabikora kenshi.
• No ku bantu batari Abakristo, gusoma Bibiliya kenshi byagaragaye ko bifite uruhare runini mu kunoza imyitwarire n’imibereho yo gufasha abandi.
• Abafite umuco wo gusoma Bibiliya kenshi ni na bo bigaragara cyane mu bikorwa by’ubwitange nko gutanga ibiribwa, gufasha abatishoboye no gukora ubukorerabushake.
Raporo yagaragaje kandi ko hari itandukaniro rinini hagati y’Abakristo bita ku ijambo ry’Imana mu buryo buhamye n’abandi batorohewe n’uyu mwitozo, kuko aba mbere bagira uruhare runini mu bikorwa by’ubutabazi no gufasha abandi.
Abanditsi ba raporo basobanuye ko Bibiliya “ikora nk’imbarutso itera abantu gukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro, ikanaca imyumvire ivuga ko idini ritera kwigira ukwa wenyine.” Ibi byatumye hatangwa impaka n’ibitekerezo bishya ku ruhare rw’amatorero mu iterambere ry’imibereho myiza, cyane cyane ko abasoma Bibiliya kenshi bagaragazwa nk’inkingi zikomeye mu bikorwa by’ubufasha n’ubufatanye mu muryango nyarwanda n’uw’isi muri rusange.
