Umuramyi Desire Mubogora yatangiye urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga yose ahereye muri kenya
Umuramyi ukunzwe mu muziki wa gospel mu Rwanda, Desire Mubogora, agiye kwitabira ibitaramo mpuzamahanga binyuze muri Live Recording azakorera i Nairobi muri ku wa 28 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo cyateguwe na Pst. Elizabeth Akinyi kizabera kuri ICC Nairobi hafi ya Nyayo Stadium, kikazaba kigufunguye kuburyo kwinjira Ari ubuntu ku bantu bose.
Mubogora azatangira kuririmba saa 11:30 z’umugoroba aho ategerejweho kugeza ubutumwa bwiza kubazitabira Desire Mubogora amaze kuba izina rihambaye mu muziki wa gospel mu Rwanda no mu karere kubera impano ye ikomeye yo kuririmba, kwandika indirimbo no gutoza abaramyi. Umurava we mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki wubatse izina rye mu muryango mugari w’abakristo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ubufatanye bwa Desire Mubogora na kamikazi busonuye ikintu gikomeye mu kwamamaza ivigabutumwa
Uretse ibikorwa bye bwite, azwi nk’umutoza n’umuririmbyi w’inararibonye muri True Promises Ministries, itsinda ryamamaye mu gihugu no mu karere.Uru ruhare rwe muri True Promises Ministries rwamubereye urubuga rwo gukura mu mwuka no mu buhanzi, ndetse runamufasha gutanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’umuziki w’indirimbo ziramya.
Nk’umutoza, wiri itsinda ritanga, ubutumwa bukomeye bituma rikomeza kuza mu matsinda yo ku isonga mu muziki wa gospel mu Rwanda.Impano n’ubuhanga bya Mubogora binafite ishingiro rikomeye, kuko yize akanarangiza amasomo ye mu Nyundo, School of Music and Arts, ishuri rizwiho gutanga ubumenyi bwimbitse mu muziki. Aho yahakuye ubumenyi bwamufashije guhuza ubuhanga bwa kinyamwuga n’ishyaka ryo gukorera Imana, bigatuma arushaho kwigaragaza nk’umuhanzi ufite ireme n’icyerekezo cyiza.

Umuramyi Desire Mubogora yatangiye ivugabutumwa mpuzamahanga
Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, harimo “Hazabaho” na “Ntubeshya”, zagaragaje ijwi rye ridasanzwe n’ubutumwa bwimbitse bwatumye akundwa n’abatari bake. Yanakoze ubufatanye n’abahanzi banyuranye barimo n’umugore we Kamikazi, bityo arushaho kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki wa gospel mu Rwanda.
Yanamenyekanye kandi mu bitaramo bikomeye nka “Nibutse aho Wankuye” ndetse aba umwe mu bakomeje neza mu irushanwa “I Am The Future”, ryamuhaye izindi mbaraga mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.Iki gitaramo cya Live Recording i Nairobi kirimo gutegerezwa n’abantu benshi, cyane cyane abakunzi b’umuziki wa gospel bo muri Kenya n’abandi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Kuba kwinjira ari ubuntu bitanga amahirwe yo kwakira abantu benshi bifuza guhabwa umugisha binyuze mu ndirimbo ze.

Ibi bitaramo bitanga icyerekezo cy’uko Desire Mubogora arimo kurushaho kwagurira ubutumwa bwe ku rwego mpuzamahanga, akaba ateye amatsiko nk’ijwi rishya rikomeje kwigaragaza muri gospel ya Afurika.
