Nzungu ft. Gisubizo Ministries Babinyujije Mundirimbo Bahishuye Ubutumwa Bwerekeye Intore Z’Imana
2 mins read

Nzungu ft. Gisubizo Ministries Babinyujije Mundirimbo Bahishuye Ubutumwa Bwerekeye Intore Z’Imana

Mu rwego rwo gukomeza kugeza ku bantu ubutumwa bw’umunezero n’icyizere gituruka ku Mana, umuramyi Nzungu afatanyije na Gisubizo Ministries bashyize hanze indirimbo nshya bise “Intore”, imaze gufata imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo. Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bukomeye bwo gukomeza abantu, kubibutsa ko Imana ibarwanirira kandi ko abayizera ari intore zayo, izihagurukira mu gihe cyose cy’amakuba.

Mu magambo ayigize, hagaragaramo ijwi ryuzuyemo ubutwari n’ihumure, aho harimo ubutumwa bw’Imana ibwira abayo iti: “Kubankunda sinzatuza ntarabaha icyo navuze… intore zanjye zimpoza ku mutima.” Aha abaramyi bagaragaza urukundo rudasanzwe rw’Imana, rutuma idahwema kurwanirira abayo, ikabambwira ko n’iyo haza umunsi w’amakuba, yo itabatererana ahubwo ikabaha ubuzima bushya.

Indirimbo “Intore” inagaragaza ishusho y’Imana itarwanisha inkota y’uburimbuzi, ahubwo irwanirira abantu bayo mu rukundo no mu mugambi mwiza wo kubarinda no kubakiza. Hari aho bagira bati: “Ndarahiye inkota y’uburimbuzi sinzemera narimwe ko ikugera… sinzaguhana, nzagukiza imigambi y’ababisha.” Ubutumwa nk’ubu bwahaye benshi imbaraga n’icyizere, cyane cyane muri ibi bihe abantu bahura n’ibibazo by’ubuzima bitandukanye.

Gisubizo Ministries, izwiho indirimbo zubaka imitima, yongeye kugaragaza ubuhanga n’ubunyangamugayo mu kuririmba no gutambutsa amagambo y’umwuka mu buryo bwimbitse. Bifatanyije na Nzungu, batumye “Intore” iba indirimbo yuje imbaraga, yongera kandi ikibutsa abakristo ko Imana yabatoranyije, ibita intore zigomba guhagarara mu cyizere no mu rukundo rwayo.

Kuva yasohoka, iyi ndirimbo yakiranywe ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi bayo bashima uburyo yubatse imitima, ikabibutsa ko bafite Imana ibarwanirira kandi ibaziho agaciro. Abenshi bamaze gutangaza ko iyi ndirimbo izaba imwe mu zizibukwa cyane muri uyu mwaka kubera ubutumwa bwayo bwimbitse kandi bw’umwihariko.

Indirimbo “Intore” ya Nzungu ft. Gisubizo Ministries ikomeje gufata indi ntera, yaba mu kuramya no guhimbaza ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw’abayumva, bakayifata nk’inkomezi zibibutsa ko Imana ibakomeyeho kurusha uko babyibwira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *