Umuhanzi Yvonne Uwase Yasohoye Indirimbo Nshya ‘Umuremyi’ Igaruka Ku Neza Imana Ihora Igirira Abayo
1 min read

Umuhanzi Yvonne Uwase Yasohoye Indirimbo Nshya ‘Umuremyi’ Igaruka Ku Neza Imana Ihora Igirira Abayo

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Yvonne Uwase, yashyize hanze indirimbo nshya yise Umuremyi, ifite ubutumwa bwuje amarangamutima yo gusubiza abantu ku isoko y’ubuzima, Imana yaremye byose kandi ikabigumaho, yibutsa abantu ko byose bikomoka ku Mana kandi ari yo dufatiraho imibereho.

Iyi ndirimbo ishingiye ku murongo wa Bibiliya wo mu gitabo cy’Abanya Kolosi 1:16–17 ugaragaza ko byose byo mu ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka, byaremwe kandi bimeze uko biri kubera Imana yabishyizeho.

Mu ndirimbo ye, Uwase atangira yibutsa ko umuntu yavukiye ku isi asanga byose byaramaze gutegurwa:

Ati: umwuka wo guhumeka, amazi yisuka hose, izuba rimurikira buri munsi n’ibindi byose Imana yashyizeho kugira ngo ubuzima bushoboke. Avuga ko ibi byose bitabaye impanuka, ahubwo byakozwe n’Umuremyi ubizi neza, ari na Yo itubeshaho.

Mu gika gikurikiyeho, indirimbo inenga uko abantu kenshi bibagirwa Imana igihe ibintu bigenda neza. Yvonne aririmba ko nubwo abantu baheranwa n’iby’isi n’inyungu zabo, Imana itabibahora kuko imbabazi zayo ari nyinshi. Yibutsa ko igihe kigera abantu bakibuka gusubiza ko icyubahiro n’ishimwe byagakwiye gusubira ku Mana yabahaye byose.

Indirimbo yinjira kandi mu bibazo abantu bahura na byo mu buzima bwa buri munsi akongera gusaba ko abantu bashyira kwizera kwabo mu Muremyi wenyine.

Umuremyi ni indirimbo ifite ubutumwa bworoshye ariko bunashyitse, bwibutsa abantu ko ubuzima bwose bufite ishingiro mu Mana, ko ari Yo ituma ibintu byose bikomera, kandi ko ariyo ikwiriye kuba umutima w’icyizere cyabo. Indirimbo isoza ihamagarira buri wese kongera kwiyegurira Imana no kuyishingikirizaho mu bihe byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *