Abakorerayesus Choir (ADEPR Rukurazo) yashyize hanze indirimbo “Ntama w’Imana” ikomeje guhembura imitima ya benshi
1 min read

Abakorerayesus Choir (ADEPR Rukurazo) yashyize hanze indirimbo “Ntama w’Imana” ikomeje guhembura imitima ya benshi

Abakorerayesus Choir yo mu Itorero ADEPR Rukurazo yongeye kugaragaza ubuhanga n’umurava mu gukorera Imana binyuze mu ndirimbo, isohora indirimbo nshya bise “Ntama w’Imana”, imaze gutangira gufata imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel hirya no hino mu gihugu. Ni indirimbo itanga ubutumwa bwimbitse bushingiye ku gakiza kabonerwa muri Yesu Kristo, Umwana w’Imana witanze kugira ngo abana b’abantu babone gucungurwa no kubohorwa ibyaha.

Mu magambo ayiherekeza, iyi ndirimbo igaragaza uburyo Yesu yakunze abantu kugeza ubwo yemeye kumanuka ava mu cyubahiro cye, akambara umubiri w’umuntu, akemera gutukwa no gusuzugurwa kugira ngo acungure umuntu. Indirimbo yibutsa ko ari mu mubabaro we no mu maraso ye abantu baboneyeho ubugingo bushya n’amahoro y’Imana adashira.

“Ntama w’Imana” inagaragaza ugutakamba k’umunyabyaha umenya intege nke ze n’uburyo akeneye imbaraga za Kristo ngo zimurinde ingeso mbi n’ibyaha bimubuza kugumana n’Imana. Ni indirimbo isaba Imana gukomeza kuyobora imitima, kuyizaho no gusaba imbabazi zihoraho, igashimangira ko Yesu ari we wenyine utabara umutima wihebye.

Abakorerayesus Choir, izwiho indirimbo zifite ubutumwa bwubaka, binyuze muri iyi ndirimbo nshya bongeye kwerekana ko bafite intego yo kurushaho kugeza ku bantu ijambo ry’Imana rishingiye ku kuri ndetse no gufasha imitima yose ishaka kwegera Imana.

Iyi ndirimbo ikomeje gukundwa kubera uburyo bwiza icuranzwemo, ubutumwa bwimbitse butanga ihumure no gukomeza, ndetse n’amajwi meza y’abaririmbyi aryoheye amatwi . Ni imwe mu ndirimbo zitezweho gukomeza kumvikana cyane mu nsengero, mu ngo no mu mitima y’abantu bifuza guhimbaza Imana mu buryo bwimbitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *