Emeline Penzi agiye gusobanura impamvu y’ibitwenge bye bidashira mu ndirimbo nshya Narahiriwe
2 mins read

Emeline Penzi agiye gusobanura impamvu y’ibitwenge bye bidashira mu ndirimbo nshya Narahiriwe

Umuramyi Emeline Penzi agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Narahiriwe”Umuramyi Emeline Penzi, umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu njyana ya gospel mu Rwanda, yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Narahiriwe”.

Ni indirimbo igaragara byinshi murugendo rwo Kwizera kwe ikaba itegerezanyijwe amatsiko n’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana,Uyu muramyi amazina ye amaze kwiyubakira icyizere mu ndirimbo zubaka umutima bituma niyi ndirimbo nshya itegerezanyijwe amatsiko menshi.

Indirimbo Nshya ya Emeline Penzi Yitezweho Gukomeza Kwizera Kwa benshi

Uyu muramyi amaze igihe agaragara mu bihangano byanyuze imitima ya benshi birimo “Irabikoze” yamenyekanye cyane kubera ubutumwa bwayo bw’ibyiringiro n’ugushimangira ibyo Imana ikora mu buzima bw’abantu. Izindi ndirimbo ze zakiriwe neza ni “Mpindura”, “Tobora”, “Ubahwa” ndetse na “Jireh”.Emeline Penzi kandi yamamaye mu gukorana n’abandi bahanzi bakomeye mu muziki wa gospel muri iki gihe, barimo Siana Ingabire na Peace Hozy, ibikorwa byamufashije kurushaho kumvikanisha impano ye mu buryo butandukanye.

Indirimbo nshya “Narahiriwe” yakozwe mu majwi (audio) na Ishimwe Bass, umwe mu ba-producer bafite izina rikomeye mu muziki wa gospel, mu gihe amashusho (video) yayo yakozwe na Samy Switch, uzwiho gukora amashusho y’akataraboneka mu Rwanda.Mu butumwa bwe, Emeline Penzi yavuze ko iyi ndirimbo ifite ishingiro ku gukomeza gutanga ubutumwa bw’ibyiringiro, gushima Imana no kwibutsa abantu ko imigisha y’Imana ari impamo ku bayizera.

Emeline Penzi uhorana ibyishimo ahamya ko yabonye umunezero ubwo yakizwaga

Abakunzi b’umuziki wa gospel bakomeje gutegerezanya amatsiko ku isohoka ry’iyi ndirimbo, aho umuhanzi ubwe yatangaje ko “Narahiriwe”iri “Coming Soon” bityo ikaba ishobora kuba iri mu ndirimbo zizafasha abantu GUSOZA umwaka wa 2025 neza.

Indirimbo nshya ya Emeline Penzi imwe mu mpano ikomeye mu gusoza umwaka wa 2025

Emeline Penzi umwe mu baramyi babahanga babarizwa muri Bethesda Holy Church ahazwi nko Kwa Rugamba

Ishimwe Bass na Samy Switch mu Bufatanye bushya bwa “Narahiriwe” ya Emeline Penzi

Penzi umwe mu baramyi babarizwa mu matsinda akomeye mu Rwanda arimo New melody na Drups band akaba umutoza wama Korali akomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *