Alexis Dusabe yatumiye abaramyi n’abakunzi be b’ibihe byose muri “Umuyoboro 25 Years Concert”
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 amaze mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu muziki, umuramyi w’inararibonye Alexis Dusabe ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye kizahuruza abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baturutse mu mpande zose z’igihugu. Iki gitaramo cyiswe ‘Umuyoboro 25 Years Concert’, kizaba ku wa 14 Ukuboza 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), kikaba gisanzwe kinavugisha benshi kubera uburyo cyateguwe ku rwego rwo hejuru.
Iki gitaramo kizaba ari umwanya wihariye wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rurerure Alexis Dusabe amaze mu murimo w’Imana, kuva mu myaka 25 ishize kugeza ubu. Ni urugendo rwaranzwe n’indirimbo zubatse ubuzima bw’abatari bake, zigarura icyizere n’umunezero mu mitima y’abizera, ndetse n’umusanzu ukomeye yagize mu kuzamura injyana ya Gospel mu Rwanda no kuyikundisha urubyiruko.
Mu rwego rwo gutuma uyu munsi uba uwamateka kuri buri wese, Alexis Dusabe yatumiye abaramyi bazwi cyane mu Rwanda barimo Bosco Nshuti, umuhanzi umaze igihe afasha abantu kwiyubaka binyuze mu bihangano bye, ndetse na Pastor Lopez, wamamaye mu ndirimbo zishingiye ku ijambo ry’Imana ndetse zinakora ku mitima y’abatari bake. Aba bahanzi bombi bazafatanya na we muri uru rugendo rwo kuramya no gushyigikira uyu muririmbyi ufatwa nk’umwe mu ntayoberana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Abategura iki gitaramo batangaje uburyo buboneye bwo kugura amatike, bashyiramo ibyiciro bine bifasha buri wese kubona umwanya ujyanye n’ubushobozi bwe. Ibyiciro birimo Classic (5,000 Frw), Silva (10,000 Frw), Gold (20,000 Frw), na Premium (25,000 Frw) . Kandi ku muntu uguriye amatike ye kuri Airtel Money , ahita ahabwa 10% by’igabanyirizwa , bituma kuyagura birushaho korohereza abakunzi be bose. Amatike aboneka ku rubuga www.umuyoboro.com, cyangwa *797*50*2*93# naho andi makuru yose ashobora kuboneka kuri 0788880901.
“Umuyoboro 25 Years Concert” ntikizaba igitaramo bisanzwe, ahubwo kizaba urubuga rwo gusengera hamwe, gushimira Imana ku byo yakoze mu myaka 25 ishize, no kwinjira mu rugendo rushya rw’ivugabutumwa rufite imbaraga. Ni umunsi utegerejwe n’abakunzi ba Gospel, kandi abawutegetse batangaza ko byose byamaze kwitegurwa ku rwego rwo hejuru.
Iki ni cyo gihe cyawe ngo wiyandikishe mu mateka yo kuba mu gitaramo cyihariye, aha abantu umwuka mushya, ubutumwa bwimbitse n’ibyishimo byuzuye.
Ntimuzabure! Amatike ari kugurwa cyane bihutire gufata ayanyu hakiri kare kugira ngo mutazabura umwanya muri iki gitaramo gikomeye kizahora mu mateka y’umuziki wa Gospel mu Rwanda.

