Holy Nation Choir Yatangaje Igitaramo “Divine Harmony Concert” Kizahuza Abaramyi Bakomeye
Holy Nation Choir, imwe mu chorale akunzwe kandi amenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yatangaje igitaramo cyayo gikomeye cyiswe “Divine Harmony Concert” kizabera kuri ADEPR Gatenga kuva tariki ya 04 kugeza 07 Ukuboza 2025. Iki gitaramo kiri muri gahunda y’ibitaramo bikomeye by’iyi korali muri uyu mwaka, bikaba bitegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza.
Iyi korali imaze imyaka myinshi ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zo guhumuriza imitima no kongerera abantu ibihe byiza. Yatangiye mu 1998, ikaba imaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa gikristo haba mu Rwanda no hanze yarwo, ahanini kubera ubuhanga n’ubwitange bwayo mu gukorera Imana.Holy Nation Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga, rimwe mu matorero azwiho kugira amakorali akomeye no gutegura ibitaramo by’imbaraga. Korali ikomeje kugaragaza umurava n’umutima wo kugeza ubutumwa bw’ijambo ry’Imana ku bantu banyuranye, binyuze mu ndirimbo zubatse imitima n’ubutumwa bwubaka benshi.

ADEPR Gatenga yiteguye Kwakira Igitaramo Kinini cya Holy Nation Choir mu Ukuboza 2025
Muriyi minsi yashize hanze indirimbo zitandukanye byemezwa ziri ku rwego mpuzamahanga, iyi korali yagiye igaragaza umuvuduko mu gusohora indirimbo nshya, harimo EP “UMENIINUWA”yasohotse muri 2025, ndetse n’indirimbo zakunzwe cyane nka “URI INGABO” na “IMANA IRATUZI”. Izi ndirimbo zose zashyizwe ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki kandi zagiye zigaragarizwa urukundo rwinshi.
Ibikorwa byabo byinshi bigaragara cyane kuri YouTube ku muyoboro wa Holy Nation Choir Rwanda, aho bashyira amashusho y’indirimbo zabo ndetse n’ibitaramo byabo. Uyu muyoboro ni umwe mu yifashishwa cyane n’abakunzi babo bifuza gukurikirana ibikorwa bya buri munsi.Igitaramo “Divine Harmony Concert” cyitezweho guhuza abaririmbyi benshi, abacuranzi b’abahanga, n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwo hejuru, binyuze mu majwi meza n’indirimbo zishimangira uburyo Imana ikomeza gukora ibitangaza mu mibereho y’abana bayo.

Holy nation Choir yagiriye ibihe byiza mu materaniro no mu bitaramo bikomeye bikunze kubera kwitorero rya Gatenga muri ADEPR
Abategura iki gitaramo barashishikariza abantu bose gukomeza kwitegura neza aya matariki, bakitabira iki gikorwa cyitezweho guhindura ubuzima bw’abazakitabira no kubaha urubuga rwo kuramya Imana “Save the Date”ADEPR Gatenga ni ho bizabera.
