Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 3 Ukuboza
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 3 Ukuboza

Turi ku wa 3 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 337 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 28 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1989: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Washington n’Uwayoboraga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev, batangaje ko intambara y’ubutita irangiye.
2009: I Mogadishu muri Somalia, igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abantu 25 barimo abaminisitiri (…)

Turi ku wa 3 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 337 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 28 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.

1989: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Washington n’Uwayoboraga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev, batangaje ko intambara y’ubutita irangiye.

2009: I Mogadishu muri Somalia, igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abantu 25 barimo abaminisitiri batatu b’icyo gihugu.

2022: Muri Carolina y’Amajyaruguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye ibura ry’amashanyarazi bituma abagera ku bihumbi 45 bamara iminsi itanu mu kizima.

Umunsi nk’uyu kiliziya Gatulika yizihiza abatagatifu batandukanye nk’uko bisanzwe mu myemerere y’abakirisitu Gatulika.

Umutagatifu kiliziya yizihiza ni:

Mutagatifu Francis Xavier

Mu muziki

1976: Bob Marley yasimbutse urupfu ubwo yaraswaga ariko Imana igakinga akaboko.

Abavutse

1990: Christian Benteke, Umubiligi wakiniye ikipe ya Liverpool na Aston Villa mu Bwongereza.

1994: Lil Baby, Umuraperi w’Umunyamerika.

Abapfuye

1912: Prudente de Morais wabaye perezida wa gatatu wa Brésil.

1989: Connie B. Gay, umushabitsi w’Umunyamerika washinze Country Music Association.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *