Hotel ya FERWAFA igiye gutangira kubyazwa umusaruro
1 min read

Hotel ya FERWAFA igiye gutangira kubyazwa umusaruro

Umuyobozi wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ushinzwe tekiniki, Richard Mugisha, yatangaje ko hoteli ya FERWAFA iherutse gutangira gukora nyuma y’imyaka myinshi itegerejwe igiye kuzajya yakira andi makipe yo mu yindi mikino hamwe n’abashyitsi basanzwe.

Iyi hoteri y’inyenyeri enye yatangiye kubakwa mu Kanama 2015, ikaba yari iteganijwe kurangira mu mpera za 2016 itwaye  agaciro ka miliyari 4 Frw.

Gusa imirimo yahagaze muri 2018 igeze hagati kubera ikibazo cy’amikoro. Mu 2021 yongeye gusubukurwa nyuma y’uko Federasiyo y’Umupira w’Amaguru ya Maroc (FRMF), binyuze muri FIFA, itanze miliyoni 2.5 z’amadolari zabashije kurangiza icyiciro cya mbere cyarangiye iyi hoteli ifite ibyumba 40.

Nubwo itarafungurwa ku mugaragaro, hoteli yatangiye kwakira abashyitsi mu Ugushyingo ubwo yakiraga ikipe y’igihugu y’ingimbi (U-17) yari mu myiteguro ya CECAFA yabereye muri Ethiopia. Uyu ni wo wari umwiherero wayo wa mbere wabereyemo kuva yubakwa.

Mugisha avuga ko kwakira U-17 byabaye intangiriro ikomeye ku mikorere ya hoteli, kandi ko FERWAFA igeze ku musozo wo gushaka kompanyi yabigize umwuga izajya iyicunga umunsi ku munsi.

Yagize ati: “Amakipe y’igihugu ni yo azajya ahakiriwa, ariko igihe nta mwiherero agira, tuzajya twakira n’amakipe aturutse mu yindi mikino ndetse n’abandi bashyitsi. Hote­ri ntabwo ari iy’umupira w’amaguru yonyine.”

Nubwo FERWAFA ivuga ko hoteli yatangiye gukora, Ikinyamakuru The New Times cyatangaje ko itarajyera ku rwego rw’imikorere ya buri munsi. Umwe mu bakozi baho yabwiye iki kinyamakuru ko ibikorwa byayo biba bihagaze igihe nta kipe y’igihugu iri mu mwiherero.

Yagize ati: “Hano bahafungura gusa iyo hari ikipe y’igihugu iri mu mwiherero. Nta mikorere y’akazi ka buri munsi irashyirwaho.”

Ibi byose bituma hibazwa igihe hoteri izatangira gukora nk’ishoramari ryuzuye, ariko FERWAFA yo ivuga ko igisigaye ari ugushyiraho ubuyobozi bw’umwuga bugomba kuyimenyereza imikorere ihoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *