Mbere yo gusoza umwaka Miss Mutesi Jolly Yagaragaje ko yiyeguriye Yesu kurusha ubutunzi bwo mwisi
2 mins read

Mbere yo gusoza umwaka Miss Mutesi Jolly Yagaragaje ko yiyeguriye Yesu kurusha ubutunzi bwo mwisi

Mutesi Jolly Yemeje ko GukiraYesu biruta Ibintu Byose Afite,Mutesi Jolly umwe mu bakobwa b’abanyamideri bakomeye kandi bafite amafaranga menshi mu Rwanda, yagaragaje ko nubwo afite byinshi mu buzima bwe, icy’ingenzi kurusha ibindi ari ugutunga Kristo mu mutima we. Ibi yabigarutseho abinyujije ku mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko uburyo bwo kubaho mu Mana ari bwo butanga amahoro arambye.

Mu butumwa bwe bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Mutesi Jolly yashimagije Intore Masamba, avuga ko ari umugabo w’indangagaciro n’ijambo. Yagaragaje ko ubutumwa bw’uyu muhanzi n’imyitwarire ye byamukoze ku mutima, by’umwihariko mu bihe abantu benshi bahoza ku mutima ibijyanye no gukunda ibintu byo ku isi kurusha ubuzima.

Uyu munyamideri w’imyaka 29, umaze kugera ku rwego rwo hejuru mu by’ubucuruzi, ibikorwa by’urubyiruko, n’ubukangurambaga, yavuze ko icyubahiro, amafaranga n’ubwamamare afite bitagereranywa n’akamaro ko kubaho afite Yesu mu buzima bwe. Yagize ati: “Gukunda Imana no kuyiramya ni ishema rinini.

Jolly Mutesi yasangije abamukurikirana igisobanuro cy’ubutunzi nyakuri

Ibindi byose mfite ni umugisha, ariko Yesu aruta byose.”Mutesi Jolly amaze igihe agaragaza urukundo rwe ku Mana binyuze mu butumwa bwubaka yandika ku mbuga nkoranyambaga, butera benshi imbaraga n’icyizere. Abamukurikira basanzwe bamuzi nk’umuyobozi w’urubyiruko, umuvugizi w’abakobwa n’umunyabigwi mu ruhando rw’ihame ryo kwigirira icyizere, none yongeye no kugaragaza uruhare rwe mu guteza imbere indangagaciro zihamye zishingiye ku kwemera.

Kristo ni we byose” Ubutumwa bushya bwa Mutesi Jolly bwatumye benshi bagira icyo bibaza ku mibereho ye

Nubwo akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bifite byinshi ndetse akaba aherutse no gushyirwa ku rutonde rw’abakobwa binjiza amafaranga menshi mu Rwanda Mutesi Jolly yibukije abakunzi be ko ubutunzi bw’ukuri buri mu mutima, aho umuntu ashyira Imana imbere y’ibindi byose.

Ubutumwa bwe bwakiriwe neza, bwibutsa benshi ko hari ubuzima bw’ikirenga buruta ubwo tubona n’amaso.Abantu batandukanye bakomeje kumushima ku butumwa bwe burimo ubwenge n’ukwemera gukomeye, bakavuga ko ari urugero rwiza ku rubyiruko rukeneye kumva ko kuba icyamamare cyangwa gutunga byinshi atari byo bisimbura amahoro yo mu mutima.

Ubutumwa bwe bwakomeje guca amarenga y’uko ubuzima bw’umuntu bukwiye gushingira ku ndangagaciro zifatika kurusha by’isi.Mutesi Jolly akomeje kwagura ibikorwa bye mu bucuruzi, mu marushanwa y’ubwiza no mu bukangurambaga, ariko anemeza ko byose abikesha Imana imuha ubwenge n’ubushishozi. Ubutumwa bwe bushya bwashimangiye ko nubwo isi ikunda ibigira isura, gukiranuka n’umutima wubaha Imana ari byo bitanga agaciro nyakuri.

Miss Rwanda 2016 wakomeje kuba icyitegererezo cyiza kugeza 2025 ahabwa amahirwe yo kuba yahabwa irindi kamba no mubihe biri imbere nubwo kurubu Miss Rwanda yahagaritswe

Ubutunzi ntiburuta Kristo: Mutesi Jolly yongeye kugaragaza ukwizera kwe

Mutesi Jolly yashimagije Massamba, amwita ‘umugabo w’ijambo’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *