Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 23 Mutarama
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 23 Mutarama

Turi ku wa 23 Mutarama 2026.
Ni umunsi wahariwe ukwishyira ukizana muri Taiwan no muri Koreya y’Epfo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1991: Ingabo za RPA zafunguye imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Ruhengeri.
1997: Madeleine Albright yabaye umugore wa mbere ugizwe Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2002: Umunyamakuru w’UImunyamerika, Daniel Pearl yashimutiwe muri Pakistan, nyuma aza kwicwa.
2018: I Benghazi muri Libya abantu 33 barimo (…)

Turi ku wa 23 Mutarama 2026.

Ni umunsi wahariwe ukwishyira ukizana muri Taiwan no muri Koreya y’Epfo.

Ku munsi nk’uyu mu mateka Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Emerenziana, Ildefonsus na Mutagatifu Ementiana.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1991: Ingabo za RPA zafunguye imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Ruhengeri.

1997: Madeleine Albright yabaye umugore wa mbere ugizwe Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2002: Umunyamakuru w’UImunyamerika, Daniel Pearl yashimutiwe muri Pakistan, nyuma aza kwicwa.

2018: I Benghazi muri Libya abantu 33 barimo abasirikare n’abasivili, bapfiriye mu modoka ebyiri zaturikirijwemo ibisasu.

Mu muziki

2014: Justin Bieber yahaniwe gukoresha imodoka ye asiganwa n’inshuti ye, mu mihanda yo hafi y’umucanga wa Miami, polisi yamuhagarika akanga guhagarara. Yanahaniwe ko icyo gihe uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga rwari rwararangiye ntajye kurwongeresha.

Abavutse

1998: XXXTentacion, Umuhanzi w’Umunyamerika wamamaye mu njyana ya Hip-Hop.

2002: Joško Gvardiol, Umunya-Croatia ukina yugarira izamu mu ikipe ya Manchester City.

Abapfuye

2009: Robert W. Scott, Umunyapolitiki wo muri Amerika, yabaye Guverineri wa Carolina ya Ruguru.

2017: Bobby Freeman wamenyekanye muri Amerika nk’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’uzitunganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *