TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo Zikomeje Gukora ku Mitima ya Benshi Muri Iki Cyumweru
1 min read

TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo Zikomeje Gukora ku Mitima ya Benshi Muri Iki Cyumweru

Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje gukura no kugera kure imitima ya benshi, buri cyumweru hagaragara indirimbo nshya zifasha abakristo gukomera mu kwizera no kwegera Imana. Muri iki cyumweru, hari indirimbo zirindwi zigaragaje imbaraga haba mu butumwa bukubiyemo no mu buryo zakiriwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Izi ndirimbo zatoranyijwe hashingiwe ku butumwa bwiza zitanga ndetse n’uko zikomeje gukundwa cyane.

Dore urutonde rwaTOP7 Gospel Songs of The Week uko rukurikirana;

1. YESU NI MWIZA | True Promises
Iyi ndirimbo izamura izina rya Yesu, igahamya ineza n’urukundo rwe ruhoraho. Ni indirimbo yuzuye ibyiringiro, yibutsa abizera ko muri Kristo harimo amahoro n’agakiza nyakuri.

2. Nzajya mu Ijuru – Iriba Choir
Ubutumwa bwayo bukangurira abantu kudacogora mu kwizera nubwo bahura n’ibigeragezo.

3. Yesu ni mwiza – Aime Uwimana
Umuramyi Aime Uwimana agaragaza ubwiza bwa Yesu mu buryo bwimbitse, akoresheje amagambo arimo ihumure n’ibyiringiro.

4. Uwankunze – Injili Bora Choir
Iyi ndirimbo ishingiye ku rukundo Imana yakunze umuntu. Iributsa abakristo ko urukundo rw’Imana rutagabanuka, kandi ko ari rwo shingiro ry’agakiza.

5. Abahamagawe | La Source Choir
La Source Choir itanga ubutumwa bukangurira abahamagawe n’Imana kuyikorera batizigamye. Ni indirimbo ihamagarira abizera kumenya intego yabo no kuyiharanira.

6. Imana Ishimwe – Horebu Choir ADEPR Kimihurura
Iyi ndirimbo ni iy’ishimwe n’ihimbaza Imana kubera imirimo yayo ikomeye. Igaragaza umutima wo gushimira Imana mu bihe byose.

7. Ndahazi – L. Dave
Umuhanzi L. Dave atanga ubutumwa bw’icyizere, agaragaza ko Imana izi ubuzima bw’umuntu n’inzira anyuramo. Indirimbo itera imbaraga abari mu bihe bikomeye.

Izi ndirimbo zirindwi zigaragaza ko umuziki wa Gospel ukomeje kuba umuyoboro w’ivugabutumwa, ihumure n’ibyiringiro. Ubutumwa bukubiyemo bufasha benshi gukomera mu rugendo rwabo rwo kwizera, bukabibutsa urukundo rw’Imana, ineza yayo n’isezerano ry’ubugingo buhoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *