Côte d’Ivoire yagaragaje abakinnyi izifashisha mu mikino ya AFCON
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire , Emerse Faé yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 26 izifashisha mu irushanwa rya CAN 2025.
Uru rutonde rwavugishije benshi cyane cyane kubera kugaruka kwa Wilfried Zaha, wari umaze hafi imyaka ibiri adahamagarwa.
Zaha, wahoze akinira Crystal Palace, yongeye guhamagarwa kubera uburyo ari kwitwara neza muri uyu mwaka akinira Charlotte muri Major League Soccer, aho ari ku ntizanyo avuye muri Galatasaray.
Emerse yavuze ko uyu rutahizamu w’imyaka 33 yitezweho kongera imbaraga mu busatirizi bw’Inzovu za Côte d’Ivoire.
Abakinnyi bane bakina muri Premier League nabo bari ku rutonde: Ibrahim Sangaré na Willy Boly ba Nottingham Forest, Emmanuel Agbadou wa Wolves ndetse na Amad Diallo wa Manchester United.
Ku rundi ruhande, abantu benshi batunguwe no kutabona Simon Adingra wa Sunderland, wigaragaje cyane ubwo Côte d’Ivoire yegukanaga CAN ya 2023.
Uyu mukinnyi ntiyashyizwe mu bahamagawe, mu gihe Evann Guessand wa Aston Villa yashyizwe ku rutonde rw’abategereje, bitewe n’ingaruka zishobora guterwa n’imvune mbere y’irushanwa.
CAN 2025 iteganyijwe gutangira ku wa 21 Ukuboza, aho Maroc izabanza gukina na Comoros.
Côte d’Ivoire iri mu itsinda F hamwe na Cameroun ifite ibikombe bitanu, Gabon ndetse na Mozambique.
Urutonde rwose rw’abahamagawe:
Abazamu: Yahia Fofana, Mohamed Koné, Alban Lafont.
Abugarira: Emmanuel Agbadou, Willy Boly, Ousmane Diomandé, Guela Doué, Ghislain Konan, Odilon Kossounou, Evan Ndicka, Christopher Operi, Armel Zohouri
Abakina hagati: Seko Fofana, Jean-Philippe Gbamin, Christ Inao Oulai, Franck Kessié, Ibrahim Sangaré, Jean-Michael Seri
Ba rutahizamu: Vakoun Bayo, Oumar Diakité, Amad Diallo, Yan Diomandé, Sébastien Haller, Jean-Philippe Krasso, Bazoumana Touré, Wilfried Zaha.
Abategereje: Evann Guessand, Guiagon Parfait
