Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Ukuboza
Turi ku wa 10 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 344 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 21 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bwa muntu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Maurice Baril wari umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu bya gisirikare, yasabye ko ingabo za UNAMIR zari zashyiriweho gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha, zakuramo akazo karenge zikava mu Rwanda.
1906: Perezida Theodore Roosevelt yahawe (…)
Turi ku wa 10 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 344 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 21 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bwa muntu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza abatagatifu bakurikira:
Mutagatifi Marry, Maurus na Gregory III
1994: Maurice Baril wari umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu bya gisirikare, yasabye ko ingabo za UNAMIR zari zashyiriweho gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha, zakuramo akazo karenge zikava mu Rwanda.
1906: Perezida Theodore Roosevelt yahawe igihembo cyitiriwe Nobel ku bw’uruhare rwe mu guhosha intambara y’u Burusiya n’u Buyapani, aba Umunyamerika wa mbere uhawe icyo gihembo.

1936: Umwami Edward VIII w’u Bwongereza yareguye kugira ngo ashake Wallis Simpson, umugore w’Umunyamerika wari waratandukanye n’umugabo.
1963: Zanzibar yabonye ubwigenge, umwaka umwe mbere y’uko iba igihugu kimwe na Tanganyika bigahinduka Tanzania.
Mu muziki
1996: Faron Young waririmbaga injyana ya Country, yarapfuye ku myaka 64 nyuma y’umunsi umwe wari ushize yirashe isasu.

Abavutse
1987: Gonzalo Higuaín wamenyekane mu ikipe nka Real Madrid, Chelsea, Juventus, Napoli, Mila AC n’izindi.

1988: Wilfried Bony, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Côte d’Ivoire.

Abapfuye
2006: Augusto Pinochet, wabaye Perezida wa 30 wa Chile.
2012: Iajuddin Ahmed, wabaye perezida wa 13 wa Bangladesh.