Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 7 Ukuboza
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 7 Ukuboza

Turi ku ku wa 7 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 341 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 24 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibikorwa by’indege za gisivili.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020: Muri Paruwasi ya Rwamagana, abagabo batandatu n’umugore umwe bireze bakemera icyaha, basabye imbabazi muri kiliziya imbere y’imiryango biciye n’iyo basahuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
1917: Mu ntambara ya mbere y’Isi, Leta Zunze Ubumwe za (…)

Turi ku ku wa 7 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 341 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 24 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibikorwa by’indege za gisivili.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2020: Muri Paruwasi ya Rwamagana, abagabo batandatu n’umugore umwe bireze bakemera icyaha, basabye imbabazi muri kiliziya imbere y’imiryango biciye n’iyo basahuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

1917: Mu ntambara ya mbere y’Isi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije urugamba kuri Autriche na Hongrie.

2017: Indege ya Pakistan International Airlines yakoze impanuka abantu 47 bahasiga ubuzima.

2017: Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Australie yashyizeho itegeko ryemerera abahuje igitsina gushyingiranwa.

Ku munsi nk’uyu Kiriziya Gatulika yizihiza umunsi mukuru wa mutagatifu Ambrose.

Mu muziki

2023: Umuhanzi w’ikirangirire mu njyana ya Hip Hop, Kendrick Lamar, yakoreye igitaramo cy’imbaturamugabo mu Rwanda mu nyubako ya BK Arena.

1984: Album Madonna yise “Like a Virgin” yabaye iya mbere y’umugore yagurishijweho kopi zirenga miliyoni 5 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikomeza kumuhesha izina ry’Umwamikazi wa pop.

Abavutse

1980: John Terry, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru w’igihangange nka myugariro mu ikipe ya Chelsea no mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Abapfuye

1993: Félix Houphouët-Boigny, wabaye Perezida wa mbere wa Côte d’Ivoire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *