Mu gihe twitegura kwinjira mu minsi mikuru, Chorale De Kigali yateguye igitaramo “Christmas Carols Concert 2025”  
2 mins read

Mu gihe twitegura kwinjira mu minsi mikuru, Chorale De Kigali yateguye igitaramo “Christmas Carols Concert 2025”  

Korali ikomeye mu Rwanda Korale de Kigali, kuri ubu yahinduye aho yari isanzwe ikorera ibitaramo bifasha abantu kwinjira mu byishimo bya noheli, kubera impamvu z’amatariki. Nubwo habaye izi mpinduka, irizeza abakunzi bayo ibirori bizaba byuzuye ibyishimo n’ubutumwa bwa Noheli mu buryo budasanzwe.

Chorale de Kigali, imwe muri korali zikomeye zamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yatangaje ko igitaramo cyabo gikomeye cya Christmas Carols Concert 2025 kizabera muri Camp Kigali, ahantu hatandukanye n’aho basanzwe bakorera ibitaramo binini bya Noheli. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko amatariki bifuzaga gukoreraho igitaramo muri BK Arena yasanze yarafashwe, bituma basubira muri Camp Kigali.

Muyoboke Alex, umwe mu bafasha mu myiteguro y’iki gitaramo, yagize ati: “Murabizi ko buri mwaka Chorale de Kigali itegura ibitaramo bikomeye bya Christmas Carols Concert. Uyu mwaka twongeye kwifuza Arena, ariko amatariki twashakaga yari yafashwe. Ni yo mpamvu twahisemo gusubira muri Camp Kigali.”

Nubwo Camp Kigali atari nini nka BK Arena, Chorale de Kigali yatangaje ko uburyohe bw’iki gitaramo butazasubira inyuma, ahubwo ko bazakomeza guha abakunzi babo ibyishimo kandi byubakiye ku butumwa bwa Noheli.

Igitaramo cya 2025 kizabera muri Camp Kigali ku wa 21 Ukuboza 2025, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Biteganyijwe ko kizitabirwa n’abafana benshi bifuza kwinjira mu mu byishimo bya Noheli binyuze mu ndirimbo z’amateka, imitima ibohoka n’umunezero w’umwaka mushya ugeze ku muryango.

Chorale de Kigali yatangiye mu 1966 hamwe n’abaririmbyi b’abagabo gusa, abaririmbyi b’abagore baje kwinjiramo nyuma mu 1987. Abatangije iyi korari ni abahanzi bo mu Rwanda bahuguwe mu maseminari no mu yandi mashuri y’abamisiyonari Gatolika. 

Chorale de Kigali yagiye ikora ibitaramo byinshi mu Rwanda, harimo Misa zisanzwe, amasengesho, ibitaramo ndetse n’ibindi birori byinshi by’umuco mu gihugu. Ikomeje gukora ibitaramo byiza mu Rwanda ndetse inatanga umusanzu wayo mu murimo ukomeye wo kogeza Ivanjili.

Chorale De Kigali ni imwe mu makorale afite amateka akomeye mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *