Danny Mutabazi umwanditsi w’ibihe byose agarukanye ibihe byiza na  album nshya Waranzuye
3 mins read

Danny Mutabazi umwanditsi w’ibihe byose agarukanye ibihe byiza na album nshya Waranzuye

Umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi, yatangaje ku mugaragaro ko yateguye igikorwa kidasanzwe cyo kumvisha abantu alubumu ye nshya yise “WARANZUYE”, kizwi nka Listening Session.

Iki gikorwa kigamije guhuriza hamwe inshuti ze, abafana, n’abafatanyabikorwa kugira ngo bumve bwa mbere indirimbo zigize iyi alubumu mbere y’uko ishyirwa hanze ku mugaragaro, mu rwego rwo kuyimenyesha no kuyegereza abakunzi b’umuziki wa gakristo mu buryo bwimbitse.

Mu itangazo rye, Danny Mutabazi yavuze ko iyi Listening Session ari umwanya wihariye wo gusabana n’abakunzi be no kubasobanurira ku buryo burambuye ubutumwa buri muri buri ndirimbo igize alubumu “WARANZUYE”. Yagaragaje ko iyi alubumu ikubiyemo indirimbo zifite ubutumwa bukomeye bushingiye ku kwizera Imana, gushima imbabazi zayo, n’ubuhamya bw’urugendo rwe bwite mu buzima no mu murimo w’ivugabutumwa.

Danny Mutabazi mu rugendo rushya rwa “WARANZUYE”

Iyi alubumu ije ikurikira izindi ndirimbo z’uyu muramyi zakunzwe cyane zirimo “Binkoze ku Mutima”, yamugize icyamamare mu gihugu hose, “Inzira” yasohotse muri 2024 ishimangira gushimira Imana ku buyobozi bwayo, “Igitondo” yo muri 2022, “Amarira y’Ibyishimo” yo muri 2020, “Calvary (Kaluvari)”, ndetse na “Turirimbe” yo muri 2023.

Izi ndirimbo zose zagaragaje umwihariko we mu kugeza ku bantu ubutumwa bwiza binyuze mu njyana zoroheje kandi zikorora ku mitima ya benshi.Mu gihe cya Listening Session Danny Mutabazi azagira umwanya wo gusobanura amavu n’amavuko ya buri ndirimbo, impamvu yayihimbye, n’intego yayo mu murimo wo kugeza ijambo ry’Imana ku bantu.

Abafatanyabikorwa batandukanye bifatanyije na Danny Mutabazi mu kumenyekanisha “WARANZUYE”

Abazitabira iki gikorwa bazagira amahirwe yo kubaza ibibazo, kuganira n’umuramyi ndetse no gusangira ibyishimo by’umuziki wa gakristo, gusabana no kuramya Imana.Iki gikorwa cyatewe inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Dove Hotel, Beta Paints, A-ZF Global Trading, ndetse n’abandi biyemeje gushyigikira impano ya Danny Mutabazi. Aba bafatanyabikorwa bagaragaje ko bishimiye gufatanya n’uyu muhanzi mu rugendo rwe rwa muzika, cyane cyane mu gushyigikira umuziki wibanda ku ndangagaciro nziza no ku ivugabutumwa rifasha abantu gukura mu kwizera.Biteganyijwe ko uyu mugoroba uzarangwa n’udushya twinshi, birimo uburyo bugezweho bwo kumvisha indirimbo, gusobanura ubutumwa bwazo mu buryo burambuye, ndetse no gutuma abitabiriye bumva ko bari mu gikorwa cyihariye.

Umuramyi Danny Mutabazi ahamya ko agarukanye ibihe byiza

Ibi byose bigamije kuryoshya iki gikorwa no gushimangira urwego muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ugezeho muri iki gihe.Mu myaka ya 2025–2026, Danny Mutabazi yakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye bya muzika ya gakristo, aririmba mu bitaramo bikomeye birimo “Unconditional Love Season 2” yakoranye n’abandi bahanzi bazwi nka Bosco Nshuti na Aime Uwimana.

Yanatangaje ko alubumu “WARANZUYE” ari ikimenyetso cyo kugaruka ku rwego rwo hejuru nyuma y’igihe yari amaze acecetse, bikaba biteganyijwe ko izagira uruhare runini mu gukomeza guteza imbere umuziki wa gakristo mu Rwanda no hanze yarwo.

Waranzuye umuzigo w’indirimbo z’umusaraba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *