Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 14 Ukuboza
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 14 Ukuboza

Turi ku wa 14 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 348 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 17 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe inkende.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
2003: Uwari Perezida wa Pakistan Pervez Musharaf yarokotse igitero cyari kigamije kumuhitana.
2004: Hatashywe ku mugaragaro ikiraro kirekire ku Isi, kibarizwa mu Bufaransa ahitwa Millau, kizwi ku izina rya Millau Viaduct.
2008: George W. Bush yakoze urugendo rwe rwa kane ari narwo (…)

Turi ku wa 14 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 348 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 17 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe inkende.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza mutagatifu John

2003: Uwari Perezida wa Pakistan Pervez Musharaf yarokotse igitero cyari kigamije kumuhitana.

2004: Hatashywe ku mugaragaro ikiraro kirekire ku Isi, kibarizwa mu Bufaransa ahitwa Millau, kizwi ku izina rya Millau Viaduct.

2008: George W. Bush yakoze urugendo rwe rwa kane ari narwo rwa nyuma yagiriye muri Irak ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu muziki

2012: Itsinda rya P-Square ryakoreye igitaramo cy’imbaturamugabo muri Stade mu rwego rwo kumenyekanisha album bise “Invasion”.

2015: Adele yigaruriye imyanya ya mbere mu mu muziki mu Bwongereza no muri Amerika kubera Album ye “25”, ari na yo yagurishijwe cyane muri uwo mwaka.

Abavutse

1979: Jean-Alain Boumsong, Umufaransa wamamaye akina ruhago.

1991: Havutse Offset, Umunyamerika wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop.

Abapfuye

1799: George Washington wabaye Perezida wa mbere wa Amerika.

2014: Hapfuye Bess Myerson wabaye Nyampinga wa Amerika mu 1945.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *