Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 15 Ukuboza
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 15 Ukuboza

Turi ku wa 15 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 349 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 16 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe icyayi, wizihizwa mu bihugu bigihinga bikanagitunyanya.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1976: Hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uwabaye Perezida w’u Rwanda, Kayibanda Gregoire bivugwa ko yaguye Kabgayi aho yari afungiye akahicirwa n’inzara.
1914: Mu Buyapani habaye impanuka y’iturika rya gaz ihitana abantu 687.
1960: (…)

umunsi nkuyu Kiliziya Gatulika irizihiza mutagatifu Valerian

1976: Hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uwabaye Perezida w’u Rwanda, Kayibanda Gregoire bivugwa ko yaguye Kabgayi aho yari afungiye akahicirwa n’inzara.

1914: Mu Buyapani habaye impanuka y’iturika rya gaz ihitana abantu 687.

1960: Umunyamerika witwa Richard Paul Pavlick yatawe muri yombi azira gushaka kwivugana John F. Kennedy wiyamamarizaga kuba umukuru w’igihugu ndetse nyuma akaza no kubigeraho.

2013: Muri Sudani y’Epfo hatangiye intambara ya gisivili nyuma y’aho Dr. Riek Machar, Pagan Amum na Rebecca Nyandeng batavugaga rumwe n’ubutegetsi, bahisemo kutitabira inama ya guverinoma yabereye ahitwa Nyakuron.

Mu muziki

1969: John Lennon na Yoko Ono batangije ubukangurambaga bise “War Is Over” bagamije kwimakaza amahoro ku Isi.

Abavutse

1954: Mark Warner, Umunyapolitiki wo muri Amerika wabaye Senateri ya Leta ya Virginia.

1985: Diogo Fernandes ,umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.

Abapfuye

2006: Clay Regazzoni, ukomoka mu Busuwisi azwi cyane mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka ya Formula One.

2018: Girma Wolde-Giorgis wabaye Perezida wa Ethiopie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *