Uko u Rwanda rwahisemo abahabwa ibihembo muri FIFA Best Award
2 mins read

Uko u Rwanda rwahisemo abahabwa ibihembo muri FIFA Best Award

Mu bihembo bya FIFA The Best 2025 byatangiwe i Doha ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, Abanyarwanda bagize uruhare rugaragara mu matora y’abakinnyi n’abatoza bitwaye neza ku rwego rw’Isi.

 Ibi bihembo byegukanywe na Ousmane Dembélé mu bagabo ndetse na Aitana Bonmatí mu bagore, nyuma yo kubona amajwi menshi y’abatoye hirya no hino ku Isi.

Aya matora yagizwemo uruhare n’abatoza n’abakapiteni b’amakipe y’ibihugu 211, itora ryo kuri internet ry’abafana ndetse n’abanyamakuru 200 bahagarariye abandi muri buri gihugu.

Buri cyiciro cyose cyahawe ijanisha rya 25%, bigatuma amajwi yose agira agaciro kangana. Uwatowe bwa mbere yahabwaga amanota atanu, uwa kabiri atatu, naho uwa gatatu agahabwa inota rimwe.

Ku ruhande rw’u Rwanda, mu bagabo hatoye Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, Kapiteni Bizimana Djihad ndetse n’Umunyamakuru Nsabimana Eddie wa The NewTimes.

Bizimana Djihad yatoye Achraf Hakimi, Ousmane Dembélé na Lamine Yamal mu cyiciro cy’umukinnyi w’umwaka, mu gihe Adel Amrouche yahisemo Hakimi, Kylian Mbappé na Mohamed Salah. Nsabimana Eddie we yatoye Dembélé, Lamine Yamal na Mbappé.

Mu cyiciro cy’umutoza w’umwaka mu bagabo, Bizimana Djihad yatoye Luis Enrique, Arne Slot na Mikel Arteta, mu gihe Adel Amrouche yatoye Roberto Martínez, Luis Enrique na Hansi Flick. Nsabimana Eddie na we yahisemo Luis Enrique, Enzo Maresca na Hansi Flick.

Mu bagore, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umutoza w’Amavubi y’Abagore Casa Mbungo André, Kapiteni Ndakimana Angéline n’Umunyamakuru Kamukama Mugabo Annet.

Mu bakinnyi b’umwaka, Casa Mbungo yatoye Lucy Bronze, Alexia Putellas na Temwa Chawinga, Ndakimana Angéline atora Sandy Baltimore, Patri Guijaro na Leah Williamson, naho Kamukama Annet atora Alessia Russo, Leah Williamson na Clàudia Pina.

Ku batoza b’umwaka mu bagore, amahitamo y’Abanyarwanda yagarutse kuri Sarina Wiegman, Renée Slegers na Sonia Bompastor, amazina yagaragaye kenshi mu matora, byanaje no gutuma Sarina Wiegman yegukana igihembo cy’umutoza mwiza w’umwaka mu bagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *