“Musigeho kumena amaraso yabo” Nicki Minaj yamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakristu bo muri Nigeria
3 mins read

“Musigeho kumena amaraso yabo” Nicki Minaj yamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakristu bo muri Nigeria

Umuhanzi w’icyamamare Nicki Minaj yakoresheje imbuga nkoranyambaga n’ijambo yavugiye mu Muryango w’Abibumbye ashinja isi kwirengagiza itotezwa n’ubwicanyi bikorerwa Abakristu bo muri Nigeria, yifashishije amagambo yo muri Bibiliya asaba ko amaraso yabo atakongera kumenwa.

Nicki Minaj, umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, yagaragaje impungenge ku ihohoterwa n’ubwicanyi bikomeje gukorerwa Abakristu bo muri Nigeria, aho bamaze imyaka myinshi batotezwa n’imitwe yitwaje intwaro. Abinyujije ku rubuga X (rwahoze ari Twitter), Minaj yagaragaje ko ashyigikiye Abakristu baho, asaba isi yose guhagurukira iki kibazo imwe mu miryango ya gikirisitu yita itsembabwoko ryirengagijwe igihe kirekire.

Mu butumwa bwe bwa mbere yashyize kuri X, Minaj yifashishije indirimbo izwi cyane igira iti: “On Christ the solid rock I stand, (nkomeye kuri Kristu, urutare rukomeye,” agaragaza ko ahagaze ashikamye ku kwizera kwe.

Yakurikijeho ubutumwa bugira buti: “Ubwisanzure ku bakristu bo muri Nigeriya! Ubwisanzure ku mukristu aho ari hose,” asaba ko ihohoterwa rihagarara ako kanya, anongeraho ati “Murekere aho none!”

Minaj yavuze ko abahohotera Abakristu “bababaje Umwuka Wera,” asaba ko ubwicanyi buhagarara, ati: “Ntimuzongere kumena amaraso yabo ukundi,” asaba amahanga yose kumva no gufata ingamba zo kurengera ubuzima bw’abicwa bazira ukwizera kwabo.

Minaj yatabarije Abakristu bari mu kaga hirya no hino ku isi

Yanashyize ahagaragara amagambo akomeye yo muri Bibiliya, cyane cyane mu Ivanjili ya Matayo 7:17–24, ashimangira ko ibikorwa bibi bigira ingaruka mbi kandi ko Imana izacira urubanza abayirengagiza.

Ubu butumwa bwa Minaj buje mu gihe kitarenze ukwezi avugiye mu Muryango w’Abibumbye, aho yamaganye ku mugaragaro itotezwa rikorerwa Abakristu ku isi hose. Yavuze ko urugendo rwe mu muziki rwamweretse ko abantu, nubwo batandukanye mu ndimi, imico n’amadini, bahurira ku burenganzira bwo gusenga mu bwisanzure.

Yashimangiye ko muri Nigeriya, Abakristu bicwa, birukanwa mu byabo, insengero zigatwikwa, imiryango igatatana, byose bazira uko basenga.

Minaj yagaragaje ko iki kibazo kitagarukira kuri Nigeriya gusa, ahubwo ari ikibazo cyugarije isi yose gisaba igikorwa cyihutirwa. Yongeyeho ko kurengera Abakristu bo muri Nigeriya atari ugutonesha cyangwa kugabanya abantu, ahubwo ari uguhuza ubumuntu. Yavuze ko Nigeria ari igihugu cyiza gifite ukwizera gukomeye n’abantu benshi beza, harimo n’abafana be yita “Barbz.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ubuvugizi bwe bushingiye ku guhangana n’akarengane, ari byo yamye aharanira mu mwuga we wose, aniyemeza gukomeza kwita ku muntu wese uzahohoterwa azira imyemerere ye aho yaba ari hose.

Inkuru ya The Christian Post, ivuga ko Ijambo rye mu Muryango w’Abibumbye ryabaye nyuma y’uko ashyigikiye icyemezo cy’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyashyize Nigeriya ku rutonde rw’ibihugu bikomeje guhungabanya ubwisanzure bw’amadini, igikorwa cyamuhesheje kwitabwaho n’abayobozi bakuru ku rwego mpuzamahanga.

Minaj yasabye amahanga yose kudaceceka, ashimangira ko nta tsinda na rimwe rikwiye gutotezwa kubera ukwizera kwaryo, anasaba abantu bose gukomeza gusengera Abakristu bose bahohoterwa ku isi.

Nick Minaj yabaye umuraperi wa mbere w’igitsina gore watambukije imbwirwaruhame mu Muryango w’Abibumbye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *