Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 18 Ukuboza
Turi ku wa 18 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 352 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 13 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’abimukira.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
1955: Aloys Bigirumwami yimitse umusuwisi André Perraudin wabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, akanayobora by’umwihariko Diyosezi ya Kabgayi mu gihe cy’imyaka 30. 1799: George Washington wabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, (…)
Turi ku wa 18 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 352 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 13 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’abimukira.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza mutagatifi Malachy na Gatianus.
1955: Aloys Bigirumwami yimitse umusuwisi André Perraudin wabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, akanayobora by’umwihariko Diyosezi ya Kabgayi mu gihe cy’imyaka 30.

1799: George Washington wabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyinguwe ku musozi Vernon.

1839: Hafashwe ifoto ya mbere mu kirere yerekana ukwezi, iyi foto yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatwa n’uwitwa John Draper i New York.
2015: Habaye amatora ya referandumu nyuma y’aho Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza.
Mu muziki
2011: Itsinda rya One Direction ryakoze igitaramo cyaryo cya Mbere cyo ku rwego rwo hejuru i Londrés mu Bwongereza.

Mu mikino
2022: Argentine yegukanye igikombe cy’Isi itsinze u Bufaransa penaliti 4–2 nyuma y’aho umukino urangiye amakipe yombi anganya ibitego 3–3.

Abavutse
1963: Havutse Brad Pitt, icyamamare mu gukina no gutunganya filimi muri Amerika.

1963: Havutse Pierre Nkurunziza wabaye perezida wa cyenda w’u Burundi.

2001: Umuhanzi w’Umunyamerika, Billie Eilish.

Abapfuye
2012: Mustafa Salek wabaye Perezida wa Mauritanie.
