
Abanyabigwi babiri bakomeye muri ruhago ku Isi bageze mu Rwanda
Abakinnyi b’ibihangange muri ruhago Didier Domi na Jay-Jay Okocha bose bakiniye ikipe ya Paris Saint Germain bari mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi kipe mu mushinga wa ‘VISIT RWANDA’.
U Rwanda na Paris Saint Germain bifitanye amasezerano mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda azarangira mu mwaka 2028 , bityo bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bakunze kuza mu Rwanda.
Mu mwaka 2023 Warren Zaïre-Emery yaje mu Rwanda nawe muri gahunda nk’iyi aho yanasuye irerero ry’iyi kipe mu Rwanda ndetse n’aba Arsenal nabo baza kenshi mu Rwanda.
Jay-Jay Okocha ni Umunya-Nigeria w’imyaka 51 wakiniye amakipe akomeye i Burayi arimo Paris Saint Germain, Eintracht Frankfurt, Fenerbahçe S.K ndetse n’ikipe y’igihugu ya Nigeria.
Okocha yatwaye igikombe cya Afurika mu mwaka 1994 ndetse anatwarana Trophée des Champions na Paris Saint Germain 1998(igikombe gihuza uwatwaye shampiyona n’uwatwaye igikombe cy’igihugu).
Didier Arsène Marcel Dom we usibye gukinira Paris Saint Germain yanakiniye Newcastle United, RCD Espanyol, Leeds United ndetse n’izindi.