
Umuramyi Muhoza Maombi yashyize hanze indirimbo yishimwe yise” Msifuni mungu wetu”
Muhoza Maombi uhagaze neza mu muziki wa Gospel, yavuze ko indirimbo ye nshya “Msifuni Mungu Wetu” irimo ubutumwa bushishikariza abatuye Isi gushima Imana. Ati: “Mushime Imana yacu kuko yadukoreye ibikomeye; tuzamure ishimwe ku Mana yo mu Ijuru, duhimbaze Umucunguzi wacu mwiza.”
Uyu muramyi akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yashyize indirimbo hanze ikoze mu injana y’igisirimba. Yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ayituye abakunzi be bose, ati: “Nyituye abakunzi banjye bose kubera ko haba harimo n’abatumva ikinyarwanda, kandi baba badusaba gukora n’iz’Igiswahili, rero nyituye abantu bose/abakunzi banjye harimo n’abavuga ururimi rutari ikinyarwanda.”
Yavuze ko kandi iyi ndirimbo mu rurimi rw’igiswayiri kuko yashakaga guha agaciro ibyifuzo by’abakunzi be bahoraga bamusaba kenshi gukora indirimbo mu rurimi bumva cyane. Kuba ayikoze mu giswahili ni intangiriro nziza yo kugeza muzika ye ku bantu benshi cyane ku Isi, dore ko Igiswahili cyumvwa n’abarenga miliyoni 200 ku isi hose.
Maombi ukunzwe mu ndirimbo “Iby’Imana ikora” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 658, yateguje gukora cyane. Yagize ati: “Mwakwitega ko ngiye gukora noneho, nari maze igihe nsa nk’aho ntari gukora, ariko ubungubu ngiye gushyiramo akabaraga. Mwitege ko hagiye kuba impinduka zo gukora cyane.”
Muhoza Maombi ni umuhanzikazi nyarwanda wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Atuye mu Mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hashize imyaka ibiri kuva atangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite.
Mu bihe bishize yateguje indirimbo ye na Aime Uwimana ariko ntabwo irajya hanze. Yavuze ko byatewe n’uko ubwo aheruka mu Rwanda yabuze umwanya, ariko ko umushinga ugihari. Ati: “Ntabwo byakunze kubera ko nari mfite umwanya muto. Ntabwo igihe cyadukundiye.”
Maombi akunzwe cyane mu ndirimbo yise “Amakamba”, “Ai Mana y’ukuri” yakoranye na Patient Bizimana ndetse na “Iby’Imana ikora yakoranye na Bigizi Gentil uherutse gushyira hanze indirimbo y’amashusho yitwa “Afande Atazatugaya” inagaragaramo Maombi.