Nyuma y’imyaka 18 bagerageza gutwita bikanga babifashijwemo na AI
1 min read

Nyuma y’imyaka 18 bagerageza gutwita bikanga babifashijwemo na AI

Muri Colombia umuryango wari umaze imyaka 18, ugerageza uburyo bwose ngo ubone urubyaro ubu uratwite ubifashijwemo n’ubwenge buhangano (AI).

Uyu muryangango wagerageje uburyo butangukanye kugira ngo urebe ko watwita ariko biranga. Uburyo buzwi nka, In Vitro Fertilasition(IVF), aho abaganga b’inzobere mu bijyanye n’imyororokere ya muntu bahuriza hamwe igi ry’umugore n’intanga ngabo hanze y’umubiri w’umugore (Laboratory), nyuma yo guhuza intanga zombi havamo urusora bakarwinjiza muri nyababyeyi y’umugore.

Ubu buryo bwa, IVF uyu muryango warabugerageje na bwo buranga kuko umugabo afite ikibazo cya, azoospermia ikibazo cyibasira abagabo mu masohoro hakaba nta ntaga zirimo.

ubusanzwe mu masohoro y’umugabo habarwa ko hashobora kubonekamo intanga miliyoni ibihumbi ijana ariko umugoba ufite ikibazo cya ,azoospermia nta ntanga ziboneka mu masohoro ye. keretse iyo hifashishijwe uburyo bwo kuzitahura.

Ibitaro bya kaminuza ya Colombia ishami rishinzwe imyororokere niryo ryabafashije gutwita hifashishijwe uburyo bugezweho bukoresha ubwenge b’uhangano.

Ubu buryo bushya bwakoresheje n’ubuzwi nka, Star Method. Ni uburyo bwifashisha ubwenge buhangano mu gutahura intanga ngabo mu masohoro y’umugabo igihe afite ikibazo cya azoospermia.

Abashakashatsi bifashishije sisiteme igizweho ya Star Method, babashije kubona intaga ishatu mu masohora y’umugabo, hanyuma uburyo bwa IVF buhuza intanga ngabo n’igi bwarifashishijwe haboneka urusora barwinjiza muri nyababyeyi y’umugore ubu aritegura kubyara mu Ugushyingo uyu mwaka.

Umugore yatangaje ko bitewe no guteregeza igihe kirekire byamufashe iminsi ibiri kugira ngo yizere ko atwite

Ati “Byafashe iminsi ibiri kugira ngo nizereko ntwite. Narabyubyukaga mu gitondo nkabiterezaho nibaza niba aribyo cyangwa ataribyo kugeza igihe ngiriye guca mu cyuma”.

Dr. Zev Williams, uyobora ishami rishinzwe imyororokere muri mu bitaro bya kaminuza ya Colombia hamwe na bagenzi be bafatanyije gukora sisiteme ya Star Method ifasha abagabo bafite ikibazo cya
azoospermia kubona urubyabora bishimira iyi ntabwe yatewe babigizemo uruhare bagahamya ko bizafasha benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *