Uburyohe bw’indirimbo nshya ya gisubizo ministry “Banguka”  ihamagarira abantu gukizwa nk’abahunga intambara
2 mins read

Uburyohe bw’indirimbo nshya ya gisubizo ministry “Banguka” ihamagarira abantu gukizwa nk’abahunga intambara

Gisubizo Ministries ni imwe mu miryango y’abaramyi ikomeye kandi izwi cyane mu Rwanda, ifite icyicaro i Kigali. Iyi minisiteri imaze imyaka irenga 20 ikorera Imana, ikaba yarizihije isabukuru y’imyaka 20 mu Ukuboza 2024, igaragaza urugendo rurerure n’umusaruro ukomeye yagize mu muziki wa Gospel no mu buzima bwo kuramya mu Rwanda no hanze yarwo.

Yashinzwe mu myaka irenga 18 ishize i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, Gisubizo Ministries yagiye ikura buhoro buhoro, iva ku rwego rw’itorero ry’imbere mu gihugu igera ku rwego mpuzamahanga, ifungura amashami mu bihugu bitandukanye birimo Kenya na Uganda. Ibi byerekana icyerekezo cyagutse n’ihamagarwa ryo kugeza ubutumwa bwiza ku mahanga binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi minisiteri yamenyekanye cyane binyuze mu bitaramo byayo byo gufata amajwi bizwi nka “Worship Legacy”, byagiye bigira uruhare runini mu guteza imbere umuziki wa Gospel. Kugeza mu mwaka wa 2025, Gisubizo Ministries imaze kugera kuri Season ya gatanu (S5), yasohoyemo indirimbo nshya zakunzwe cyane zirimo Mesiya na Anajibu, zikomeje guhembura imitima ya benshi mu bihe byo kuramya.

Gisubizo Ministries, inkingi ikomeye mu muziki wo kuramya mu Rwanda

Mu Ukuboza 2024, Gisubizo Ministries yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze ikorera Imana, mu gikorwa cy’iminsi myinshi cyaranzwe n’amasengesho, kuramya no kwigisha. Ibi birori byitabiriwe n’abavugabutumwa n’abaramyi batandukanye, bigaragaza icyubahiro n’icyizere iyi minisiteri ifitiwe mu muryango mugari wa gikirisitu.

Mu ndirimbo zayihesheje izina rikomeye, harimo Amashimwe (Ebenezer) ifatwa nka zimwe mu ndirimbo zagize ingaruka zikomeye mu materaniro yo kuramya, Humura yo muri Worship Legacy Season 3, Ntayindi Mana na Twaremwe zo muri Season 4, ndetse na Mesiya yo muri Season 5, zakomeje kuba indirimbo zifashishwa cyane mu matorero menshi yo mu Rwanda.

Worship Legacy: Umusingi ukomeye wa Gisubizo Ministries mu muziki wa Gospel

Mu rwego rwo gukomeza uru rugendo, Gisubizo Ministries yatangaje ko hagiye gusohoka indirimbo nshya yitwa “Banguka” izaba iyobowe n’abaramyi Benny, Valeur na Richard, ikaba yaranditswe na Benny. Iyi ndirimbo itegerejwe na benshi, ikazaboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki, ikaba ari indi ntambwe ikomeye mu gukomeza umurage wa Gisubizo Ministries mu kuramya Imana no gukorera itorero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *