Chorale de Kigali yizihije Noheli mu gitaramo ngarukamwaka cya Christmas Carols Live Concert
1 min read

Chorale de Kigali yizihije Noheli mu gitaramo ngarukamwaka cya Christmas Carols Live Concert

Chorale de Kigali yakoze igitaramo “Chrstmas Carols Live Concert”, cyabaye ku nshuro ya 12. Ni igitaramo cyanyuze abacyitabiriye mu gihe twitegura ivuka rya Yezu ndetse kinagaragaza impano z’abaririmbyi bakiri bato byitezwe ko bazatanga umusanze ku muziki wo guhimbaza Imana.

Chorale de Kigali, imwe mu makorali akunzwe mu Rwanda, yakoze igitaramo ngarukamwaka cya Christmas Carols Live Concert kibanziriza umunsi mukuru wa Noheli. Ni igitaramo cyabaye tariki ya 21 Ukuboza 2025, kikaba cyagaragaje ubuhanga bw’abaririmbyi n’impano z’abana banditse amateka mashya mu muziki.

Iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya 12 cyabereye muri Camp Kigali, cyitabirwa n’abantu benshi bishimiye indirimbo zitandukanye zirimo izituje n’izibyutsa amarangamutima, zaririmbwe n’amajwi meza ya Chorale de Kigali ndetse n’indirimbo zo hanze y’u Rwanda.

Igitaramo cyatangiranye n’icyiciro cy’indirimbo esheshatu zituje, nyuma hakurikiraho indirimbo zirindwi zo hanze y’u Rwanda, mbere y’uko abana biga muri Ecole Sainte Bernadette yo mu Karere ka Kamonyi bahabwa umwanya wo gususurutsa abari bitabiriye, ibintu byahagurukije benshi mu bitabiriye.

Mu ndirimbo zashimishije benshi zaririmbwe n’abo bana harimo: “Imana Y’akandi karyo ya Pastor Lopez wo mu Burundi”, tutibagiwe indirimbo ikunzwe kuririmbwa no gucurangwa mu gihe k’iminsi mikuru ya Bonane! Na none dore umwaka urashize ya Orchestre Impala, aho imbaga yaririmbye ikanabyina ku njyana z’abacuranzi b’abahanga ba Chorale de Kigali.

Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean de Dieu, yashimiye abitabiriye, abafatanyabikorwa n’Imana ikomeje kubashoboza, yizeza ko iki gitaramo kizakomeza kubaho, anifuriza Abanyarwanda bose Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, mu gihe muri iki gitaramo hanakusanyijwe inkunga yo gufasha abana barererwa mu muryango wa SOS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *